Akaga ku ngabo z’u Burundi zagose Minembwe; zaheze hagati y’urupfu n’umupfumu
Yanditswe: Thursday 11, Dec 2025
Nyuma y’aho AFC/M23 ifashe Umujyi wa Uvira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo nyinshi z’u Burundi ziracyari mu bice bikikije Komini Minembwe ihuza Teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga.
U Burundi bwohereje mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ingabo hafi ibihumbi 20 kugira ngo zifashe Ingabo za RDC, Wazalendo na FDLR kurwanya AFC/M23 n’umutwe wa Twirwaneho urwanirira Abanyamulenge batuye muri Minembwe.
Umutwe wa MDRP-Twirwaneho umaze iminsi ugaragaza ko ingabo nyinshi z’u Burundi zoherejwe mu bice bikikije Minembwe birimo Mikenke, Point-Zéro, Makombo, Mikalati, Gipupu, Murambya na Mwenga kugira ngo wicishe inzara Abanyamulenge zikoresheje uburyo bwo gufunga inzira banyuramo bajya guhaha.
Mu rugamba rukomeye rwabereye mu Kibaya cya Rusizi kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ingabo nyinshi z’u Burundi zavuye mu bice zagenzuraga nka Sange, Runingo, Kiliba no mu Mujyi wa Uvira, zihungana n’iza RDC, Wazalendo na FDLR.
Bivugwa ko Ingabo z’u Burundi zavuye muri ibi bice hashingiwe ku ibwiriza zahawe n’ubuyobozi bukuru bwazo, kuko zatakarije abasirikare benshi mu ntambara barimo umwe mu bayobozi babo, Lt Col Athanase Minani, benshi bafatwa mpiri.
Imitwe ya Wazalendo ihamya ko hari abasirikare b’u Burundi bahunganye na yo mu ishyamba rya Itombwe, aho bagiye kwisuganyiriza kugira ngo bazatere ibice bitandukanye bigenzurwa na AFC/M23.
Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, Visi Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Mugisha Nkurunziza Alexis, yatangarije IGIHE ingabo z’u Burundi zikiri nyinshi mu bice by’imisozi miremire bikikije Minembwe.
Nkurunziza yagize ati “Ingabo z’u Burundi aho zari ziri ziracyahari. N’ubu Abarundi bari kurwana n’abaturage birwanaho hariya ku Irango, ku Ndondo.”
Tariki ya 6 Ukuboza, Ingabo z’u Burundi zafashe bugwate abaturage hafi 100 bari bagiye guhaha mu bice bihana imbibi na Minembwe. Twirwaneho yasobanuye ko bamwe bajyanywe mu kigo cya gisirikare cya Mikalati, abandi bajyanwa ahantu hatazwi.
Nkurunziza yatangaje ko ubu ingabo z’u Burundi zamaze kurekura aba baturage, ariko ko zikomeje kugira uruhare rutaziguye bigabwa mu bice bikikije Minembwe.
Ziri hagati y’urupfu n’umupfumu
Ingabo z’u Burundi ziri mu bice bikikije Minembwe zinjiye zinyuze mu bice bitandukanye birimo Sange mu kibaya cya Rusizi, Rurambo, Umujyi wa Uvira no muri Baraka muri Teritwari ya Fizi.
Nyuma y’aho izari zarashinze ibirindiro mu Kibaya cya Rusizi zisubiye mu Burundi, iziri mu bice bikikije Minembwe ziri hagati y’urupfu n’umupfumu kuko zikomeje kugaba ibitero, na zo zaraswaho bikomeye nka ngenzi zabo zatsinzwe kandi gutabarwa byagorana.
Nkurunziza yatangaje ko ingabo z’u Burundi zatesheje agaciro igihugu cyazo muri iyi ntambara, bityo ko amahitamo meza zikwiye kugira ari ugutaha, bitaba ibyo na zo zikazakurwa mu misozi miremire ikikije Minembwe ku ngufu.
Ku batuye muri Minembwe, Visi Perezida wa MRDP-Twirwaneho yatangaje ko ikibazo cy’umutekano wabo umaze igihe kinini uhungabanywa n’ingabo z’u Burundi kizakemuka vuba nk’uko cyakemutse no mu Mujyi wa Uvira.
Ubwo Umugaba Mukuru Wungirije wa AFC/M23, Brig Gen Bernard Byamungu yageraga mu Mujyi wa Uvira ku wa 10 Ukuboza 2025, yasabye ingabo z’u Burundi zikiri mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo ko zamanuka, zigataha mu mahoro.
Brig Gen Byamungu yagize ati “Abari mu misozi itandukanye, turabasaba kumanuka, bambuke umupaka, basubire iwabo amahoro. Nta kibazo dufitanye n’Abarundi kubera ko turi abaturanyi, twahoze turi abaturanyi kandi tuzakomeza kuba abaturanyi.”
Ingabo z’u Burundi zibaye zidashaka kunyura mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mu gihe zafata icyemezo cyo kuva muri iyi ntambara, inzira yazorohera ni imanuka mu mujyi wa Baraka muri Fizi, munsi y’umujyi wa Uvira.
Nyuma y’aho AFC/M23 ifashe umujyi wa Uvira, inzira zo ku butaka ingabo z’u Burundi zanyuramo ziva mu misozi miremire ziragoye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *