Amafaranga ashorwa mu gisirikare cy’u Burundi yaragabanyutse
Yanditswe: Monday 14, Jul 2025
Ingengo y’imari ishorwa mu gisirikare cy’u Burundi (FDNB) yagabanyutseho miliyoni 3,66 z’Amadolari ya Amerika mu 2024 ugereranyije n’umwaka wabanje, biturutse ahanini ku ihungabana ry’ubukungu bw’iki gihugu.
Raporo y’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe ubutasi (CIA) igaragaza ko mu mwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w’u Burundi wari miliyari 2,642 z’Amadolari, kandi ko icyo gihe igisirikare cyashowemo 3% byawo.
Iyi raporo igaragaza ko amafaranga yashowe mu gisirikare cy’u Burundi mu 2024, yanganaga na 3,5% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu muri uwo mwaka, wageze kuri miliyari 2,16 z’Amadolari nk’uko Banki y’Isi ibyerekana.
Bisobanuye ko mu 2023, igisirikare cy’u Burundi cyashowemo Amadolari 79.260.000 (arenga miliyoni 79,26), mu gihe mu mwaka wa 2024 cyashowemo miliyoni 75,6 z’Amadolari.
Ku musaruro mbumbe w’u Burundi wari kuri miliyari 3,34 z’Amadolari mu 2022, igisirikare cy’iki gihugu cyashowemo ari ku gipimo cya 2,6%; ni ukuvuga miliyoni 86,84 z’Amadolari.
Banki y’Isi igaragaza ko kuva mu 2020 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi, mu 2022 ari bwo ubukungu bw’u Burundi bwari buhagaze neza, ndetse ni na cyo gihe igisirikare cy’iki gihugu cyashowemo amafaranga menshi.
Gushora amafaranga menshi mu gisirikare cy’u Burundi mu 2022 bifitanye isano no kuba muri uwo mwaka ari bwo cyatangiye gukorana byeruye n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo.
Imitwe yari igambiriwe mu bikorwa by’ingabo z’u Burundi n’iza RDC muri Kivu y’Amajyepfo ni RED Tabara, FOREBU ndetse na Twirwaneho ibungabunga umutekano w’Abanyamulenge.
Ingabo z’u Burundi zikorera muri RDC zongerewe cyane mu 2023 nyuma y’aho ibihugu byombi byaguye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, aho byatangiye kurwanya ihuriro AFC/M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyikirijwe Komite y’akanama kawo k’umutekano ishinzwe ibihamo muri Gicurasi 2025, igaragaza ko ingabo z’u Burundi ziri hagati ya 7000 na 9000 zikiri mu burasirazuba bwa RDC.
Izi mpuguke zisobanura ko ingabo z’u Burundi nyinshi zirunze ku muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu kibaya cya Ruzizi hafi y’umupaka uhuza ibihugu bitatu ndetse no mu misozi miremire hafi ya Minembwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *