Amafoto y’umwana muto wishwe n’inzara muri Yemen yababaje benshi mu batuye isi [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018
Mu gihugu cya Yemen hari intambara ikomeye yatangiye mu mwaka wa 2015 yatumye abantu basaga miliyoni 17 bicwa n’inzara aho ku isonga harimo abana bamerewe nabi nkuko amafoto yacaracaye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.
Nkuko umuryango w’abibumbye UN wabitangaje,abantu barenga mliyoni 22 bakeneye ubufasha ku buryo bukomeye aho 17 muri bo bakeneye cyane ibyo kurya bitewe n’intambara ikomeye yatewe n’intangondwa z’abayisilamu.
Umwana w’imyaka 4 yababaje benshi mu batuye isi kubera amafoto ye yagiye hanze umubiri we ugaragaza amagufwa kubera inzara ikomeye afite aho benshi basabye ko ibihugu bivuga rikijyana ko byatabara abaturage bo muri iki gihugu.
Uyu mwana yafotowe aya mafoto imbavu ze ziri kugaragara kubera inzara, ubwo yari agejejwe mu maboko y’abagiraneza batangaga ibyokurya mu murwa mukuru wa Yemen ariwo Sana’a.
Benshi mu banya Yemen bazahajwe n’inzara ku buryo bukomeye ndetse imibiri yabo yarahindanye kubera iyi ntambara yoretse iki gihugu.
Ibitekerezo
Banyarwanda bimpuhwe ko natwe twagiye dufashwa nabo tutazi dufashije aba bana Imana ntiyazaduhemba