Amakuru Igisirikare cya Sudani kirigamba kwigarurira umurwa mukuru wa leta
Yanditswe: Sunday 24, Nov 2024

Ingabo za Sudani zivuga ko zongeye kwigarurira Sinja, umurwa mukuru w’imwe muri Leta zigize igihugu uherereye wa mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Khartoum, umurwa mukuru w’igihugu .
Sinja, ikaba umurwa mukuru w’akarere, yari imaze amezi atanu iri mu maboko y’umutwe witwara gisirikare wa General Hemedti nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.
“Sinja yasubiye mu maboko y’igihugu”, aya ni amagambo Minisitiri w’itangazamakuru muri Guverinoma ya Sudani yakoresheje atangaza Aya makuru.
"Sinja yabohowe" , Iki ni Igisirikare cya Leta ya Sudani, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Ugushyingo 2024, ku mbuga nkoranyambaga nacyo kigamba intsinzi.
Sinja, Umurwa Mukuru wa Leta ya Sennar, ni umujyi w’ingenzi mu makimbirane akomeje, kubera ko iherereye ku muhanda mukuru, iyo udafunzwe, uhuza uturere tugenzurwa n’ingabo mu burasirazuba no hagati mu gihugu.
Perezida Burhan ubwe kuri uyu wa Gatandatu yigiriye muri uyu Mujyi gushimira Igisirikare ku kazi gakomeye cyakoze no kureba uko hifashe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *