Mu mahanga
Amakuru Lt. Col Para Para wahanganiye na M23 i Masisi yapfuye
Yanditswe: Saturday 17, Aug 2024

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyabitse Lt Col Alain Para Para wahoze ari komanda wa Batayo yacyo ya 111 ubarizwamo ingabo zidasanzwe.
FARDC mu itangazo yasohoye ku wa Kane yavuze ko yazize "uburwayi yari amaranye igihe gito".
Icyakora hari amakuru avuga ko yaba yaguye mu mirwano n’inyeshyamba za M23.
Lt Col Para Para yavuzwe cyane mu mirwano ingabo za RDC zari zahanganyemo na M23 mu bice bya Kitshanga na Mweso ho muri Teritwari ya Masisi.
Ni imirwano icyakora yasize M23 yigaruriye iriya mijyi yombi nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *