Umugore utuye mu majyaruguru y’u Bufaransa yibasiwe n’ubutekamutwe bwo ku rwego rwo hejuru, burimo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge bw’ubukorano (AI), atakaza amafaranga arenga ibihumbi 10 by’amayero.
Ibi byabereye mu gace ka Pont-à-Mousson, kari hagati y’imijyi ya Metz na Nancy. Uyu mugore yahuye n’urubuga rwo kuri internet rwamwijeje inyungu nyinshi mu ishoramari, rugaragaza ko rufite ubufasha bw’abantu bakomeye barimo Emmanuel Macron na Bernard Arnault.
Kubera ayo makuru yamubonaga nk’ayo kwizerwa, yemeye gutangira gushora amafaranga ye muri iyo gahunda. Nyuma y’igihe gito, yahamagawe n’umuntu wiyitaga umujyanama wa banki, amusaba gushyira porogaramu yihariye muri mudasobwa ye, avuga ko izamufasha gukurikirana ishoramari rye.
Mu by’ukuri, uwo muntu yari umwe mu batekamutwe. Bakoresheje AI, bakoze amashusho n’amajwi byiganana neza n’iby’abo bayobozi, ku buryo uwo mugore yumvaga nta gushidikanya ko ibyo arimo ari ukuri.
Yaje kohereza amafaranga inshuro ebyiri, buri nshuro atanga ibihumbi 5,000 by’amayero, yizezwa inyungu zihuse. Ariko nyuma yo kohereza ayo mafaranga, ntiyongeye kubona abo bantu, ndetse n’ayo mafaranga arabura burundu.
Abashinzwe umutekano mu Bufaransa batangaje ko ubu bwoko bw’ubutekamutwe buri kwiyongera cyane, cyane cyane aho abajura bifashisha AI mu gushuka abantu. Basaba buri wese kwitwararika, birinda kwizera amakuru yose aboneka kuri internet, kudatanga amakuru y’ibanga ya banki, no kudashyira porogaramu kuri mudasobwa cyangwa telefoni batizeye inkomoko yayo.
Iyi nkuru yongeye kwibutsa abantu ko n’ubwo ikoranabuhanga rifasha mu buzima bwa buri munsi, rishobora no gukoreshwa nabi n’abagamije guhombya abandi, bityo hakenewe ubwitonzi bukomeye mu bijyanye n’imari n’ikoranabuhanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *