skol
fortebet

Amateka ya Corneille Nangaa umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23 .

Yanditswe: Sunday 02, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru turimo gusoza nibwo mubaturage aho Cornoeille Nangaa yari yaje i Bukavu Agiye kugirana ikiganiro n’abaturage haturikiye ibisasu byinshi ndetse byari byateguwe mu rwego rwo kwivugana Uyu mugabo hamwe n’abandi bayobozi muri M23 gusa birangira barokotse, gusa ibisasu byahitanye abaturage benshi. Ariko se Corneille Nangaa washyizeho Perezida Félix Tshisekedi k’umwanya wa Perezida wa RDC ni muntu ki ? uyu mugabo ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka kwivugana ni muntu ki? (...)

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru turimo gusoza nibwo mubaturage aho Cornoeille Nangaa yari yaje i Bukavu Agiye kugirana ikiganiro n’abaturage haturikiye ibisasu byinshi ndetse byari byateguwe mu rwego rwo kwivugana Uyu mugabo hamwe n’abandi bayobozi muri M23 gusa birangira barokotse, gusa ibisasu byahitanye abaturage benshi. Ariko se Corneille Nangaa washyizeho Perezida Félix Tshisekedi k’umwanya wa Perezida wa RDC ni muntu ki ? uyu mugabo ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka kwivugana ni muntu ki? Munyemerere dufungure indi paji turebere hamwe amateka ya Corneille Nangaa umuhuzabikorwa wihuriro AFC/M23.

Mu busanzwe amazina ye ni Corneille Nangaa Yobeluo, yabonye izuba mu mwaka w’i1970 avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), uyu mugabo ni umunyapolitiki akaba kandi Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka AFC/M23. Corneille Nangaa yarize akaba yarasoje amashuri ya kaminuza i Kinshasa mu bijyanye n’ubukungu. Uyu ni umugabo uzwi cyane muri RDC kuko mu mwaka w’i2015 Corneille Nangaa yagizwe Perezida wa Komisiyo yigenga y’amatora yigenga (CENI) icyo gihe hari ku ngoma ya Perezida Joseph Kabila Kabange. Ubwo yari umuyobozi wiyi komisiyo mu mwaka w’i2018 niwe watangaje ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora nka perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo. Tariki ya 15 Ukuboza mu mwaka w’i2023 ubwo Nangaa yari mu buhungiro ku mpamvu za Politike ya RDC kuko hari ibyo batumvikanyeho Icyo gihe nibwo ijambo AFC ryatangiye gukoreshwa ubwo yashingaga umutwe wa AFC (Alliance Fleuve Congo) i Nairobi, muri Kenya. Iri ni Ihuriro ry’amashyirahamwe yahuje amashyaka 17 ya politiki, imitwe ibiri ya politiki, ndetse n’imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo na M23. AFC kuva yashingwa yari igamije gukemura ibibazo biri muri RDC ndetse no kubona ko guverinoma ya iyobowe na Tshisekedi yananiwe gukomeza ubuyobozi no gutanga umutekano usesuye ku bakongomani bose.

Ku buyobozi bwa Nangaa kuva M23 yakwihuza n’umutwe wa AFC yongereye imbaraga ndetse ibohora uduce twinshi two mu burasirazuba bwa DRC, harimo umujyi wa Goma muri Mutarama 2025 ndetse na Bukavu muri Gashyantare 2025. Corneille Nangaa uyobora ihuriro rya AFC / M23, yemeza ko intego yabo ari ugaharanira uburenganzira bw’abanye Congo muri rusange ntavangura. Kuba Nangaa yarahindutse avuye ku buyobozi bwa komisiyo y’amatora akajya kuba umuyobozi w’inyeshyamba bishimangira imikoranire igoye ya Politiki, amoko, n’amakimbirane biri muri DRC bitewe na Perezida uriho Felix Tshisekedi.

Ngayo Nguko amateka ya Corneille nangaa umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC/M23 akaba umugabo w’imyaka 55 ya mavuko.

UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa