skol
fortebet

America: Mu rugo rw’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa CIA hafatiwe zahabu za Miliyoni 40$

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 29, May 2026

America: Mu rugo rw'uwahoze ari umuyobozi mukuru wa CIA hafatiwe zahabu za Miliyoni 40$

Sponsored Ad

skol

David Rush, wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubutasi bwo hanze cya Amerika CIA, iwe hafatiwe zahabu zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadorari y’Amerika, ndetse banahafatira amafaranga agera kuri miliyoni 2 nazo z’amadorari y’Amerika.

Amakuru dukesha ikinyamakuru New York Times avuga ko David Rush, yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2026, nk’uko byemezwa na FBI.

FBIibajijwe ku bijyanye n’ifungwa rya David Rush, yavuze ko yamutaye muri yombi nyuma yo guhabwa amakuru na CIA, ihita ijya no gusaka urugo rwe.

Muri uko gusaka, FBI ivuga ko yafashe “bars” 303 za zahabu, buri imwe ipima hafi 1kg. Hagendewe ku giciro cya none cya zahabu, agaciro k’izafashwe ni miliyoni 40 z’amadorali y’Amerika.

Abasatse iwe kandi bahasanze miliyoni 2 z’amadorali y’Amerika hamwe n’amasaha menshi ahenze y’uruganda rwa Rolex ruzwi mu gukora amasaha ahenze cyane.

Ibyaha David Rush akurikiranweho harimo: kubeshya amashuri yize, kubeshya akazi ka gisirikare yakoze kugira ngo ahabwe akazi ka leta yari afite ndetse no kunyereza umutungo wa leta.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko David Rush yari afite imbaraga zikomeye mu ibanga ndetse no kubasha kugera ku makuru menshi y’ibanga.

Bars za zahabu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa