Perezida Trump yigambye kwica abantu 11 bo muri Venezuela
Yanditswe: Wednesday 03, Sep 2025
Perezida Donald Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero ku bwato bwari butwaye ibiyobyabwenge hafi ya Venezuela, kigahitana abacuruza ibiyobyabwenge 11.
Trump yavuze ko ubwo bwato bwari buri mu mazi mpuzamahanga kandi butwaye ibiyobyabwenge bwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Leta ya Trump yashyize igitutu cya gisirikare n’icya politiki kuri Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro mu byumweru bishize, harimo n’igihembo cya miliyoni 50$ ku makuru yatuma ahamywa ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Aganira n’abanyamakuru mu biro bya Perezida ku wa 2 Nzeri 2025, Trump yavuze ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarashe ku bwato bwari butwaye ibiyobyabwenge hafi ya Venezuela.
Ati “Muri ubwo bwato hari harimo ibiyobyabwenge byinshi.”
Trump yongeyeho ko yasobanuriwe iby’icyo gitero n’umuyobozi w’inama y’abakuru b’ingabo, Général Dan Caine. Nyuma yaho, perezida yashyize ubutumwa kuri Truth Social
Yagize ati “Icyo gitero cyahitanye abarwanyi 11 ariko nta musirikare wa Amerika wagize icyo aba muri icyo gitero. Ubu ni ubutumwa bugenewe buri wese utekereza kuzana ibiyobyabwenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, araburiwe.”
Minisitiri w’Itumanaho wa Venezuela, Freddy Ñáñez, yavuze nta bimenyetso babishingiraho bihamya ko amashusho Trump yashyize ahagaragara ari ukuri, bityo ko yaba yarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *