skol
fortebet

Amerika: Abantu 11 bishwe n’isandara ry’ikigega cyarimo ikinyabutabire

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 31, May 2026

Amerika: Abantu 11 bishwe n'isandara ry'ikigega cyarimo ikinyabutabire

Sponsored Ad

skol

Abantu bahitanywe n’iturika ry’ikigega cyari kibitsemo ibinyabutabire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze kugera kuri 11, mu gihe imibiri icyenda ari yo imaze gutoragurwa.

Ku wa 26 Gicurasi 2026, ubuyobozi bwatangaje ko abantu babiri bahise bapfa nyuma y’iturika ry’ikigega cyari kirimo ikinyabutabire gikoreshwa mu nganda zikora impapuro.

Iyi mpanuka yabereye mu ruganda rwa Nippon Dynawave Packaging ruherereye mu mujyi wa Longview, muri Leta ya Washington.

Nyuma y’iyo mpanuka, ibikorwa byo gushakisha abantu bakekwaga ko baburiwe irengero byakomeje hafi icyumweru cyose. Muri icyo gikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ritandukanye, harimo na drones zifashishijwe mu kugenzura ahabereye impanuka.

Impamvu ibikorwa byo gushakisha byatwaye igihe kinini ni uko ikigega cyaturitse cyari kibitsemo litiro miliyoni 3,4 za “white liquor”, ikinyabutabire gikoreshwa mu gukora impapuro n’ibindi bicuruzwa bifitanye isano na zo. Iyi ngano ingana n’amajerekani agera ku bihumbi 900.

Abayobozi b’inzego zibishinzwe batangaje ko bimwe muri ibyo binyabutabire byageze mu mazi y’Umugezi wa Columbia uri hafi y’uruganda. Gusa basobanuye ko nta ngaruka byateje ku baturage kuko amazi akoreshwa mu kunywa ndetse n’umwuka bahumeka bitanduye nk’uko bamwe bari babiketse.

Nippon Dynawave Packaging ni uruganda rufitwe n’isosiyete y’Abayapani ya Nippon Paper Industries, izwi mu gukora impapuro. Iyi sosiyete yaguze uru ruganda rwo muri Amerika kuri miliyoni 225 z’amadolari, irukuye ku kigo cya Weyerhaeuser gisanzwe gikora ibikomoka ku biti. Mu mwaka wa 2016 ni bwo uru ruganda rwahinduriwe izina rwitwa Nippon Dynawave Packaging.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa