Amerika: Abari mu birori by’isabukuru y’amavuko bahitanwe n’inkongi y’umuriro
Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025
Mu mujyi wa Lebanon, muri Leta ya Pennsylvania, abantu bane barimo abana batatu n’umukecuru w’imyaka 73 bapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye inzu yari yakiriyemo ibirori by’isabukuru.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umujyi, ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri ahagana saa 8:43 za mu gitondo, abashinzwe kuzimya inkongi bahamagajwe basanga inzu y’amagorofa abiri yamaze kwibasiwa n’umuriro, umuriro ugaragara mu madirishya yose. Icyo gihe, abantu 10 barimo abashyitsi bari baje mu birori by’isabukuru bari bafungiranyemo.
Abazimyamuriro bahise basaba indi nkunga y’imashami zisaga icumi zo mu gace kari hafi aho. Abantu batatu babashije gukurwamo byihuse bajyanwa mu bitaro bibiri bihegereye, ariko nyuma yaho byabaye ngombwa ko abari barimo kuzimya basohoka kuko umuriro wari ukomeje gukara, bongera kwinjira nyuma yo kuwugabanya bari hanze. Nyuma yo kongera kwinjira, babashije gukuramo abandi bantu babiri.
Umuyobozi w’abazimyamuriro mu mujyi wa Lebanon, Aaron Sweitzer, yabwiye Local 21 News ko bagerageje kurwana n’inkongi bari imbere mu nzu ariko ntibyabakundira kubera imbaraga z’umuriro. Yagize ati: “Umuriro wari wibasiye igorofa ya mbere n’iya kabiri, bituma dutinda kongera kwinjira kugeza ubwo twabanje kugabanya imbaraga zawo turi hanze.”
Umuturanyi wari hafi ubwo inkongi yatangiraga, yavuze ko yagerageje gufasha gukiza abari mu nzu ariko bikanga. Ati: “Umugabo yambwiye ko hari umwana muto usigaye mu nzu. Nagerageje kwinjira, ariko imbere yanjye hari intebe iri gushya. Umuriro wari ukaze, umwotsi ari mwinshi cyane ku buryo nta buryo bwo kwinjiramo bwari buhari.”
Abaguye muri iyo nkongi ni umwana w’umwaka umwe, undi w’imyaka ine, undi w’imyaka 17 n’umukecuru w’imyaka 73. Undi muntu umwe ari mu bitaro ariko ararembye bikomeye, undi ameze neza ariko aracyakurikiranwa n’abaganga, mu gihe abandi bane barokotse bafite ibikomere byoroheje. Ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko amazina y’abo bose azatangazwa mu minsi iri imbere.
Ubugenzacyaha bwa Leta ya Pennsylvania buracyari mu iperereza, ariko byemejwe ko inkongi yatangiriye mu cyumba cyo ku igorofa ya mbere ahari insinga z’amashanyarazi, kandi ko byari impanuka.
Itsinda ry’abagiraneza, Bag of Hope ryatangaje ko ryatangiye kwakira imyambaro n’indi nkunga yo gufasha umuryango wahuye n’ibi byago.
Meya w’umujyi wa Lebanon, Sherry Capello, yihanganishije imiryango yagize ibyago agira ati: “Mu izina ry’umujyi wacu, turihanganisha imiryango yabuze ababo. Amagambo ntashobora gusobanura uburemere bw’akababaro k’iyi mpanuka. Ubutumwa bwacu bw’ihumure n’amasengesho bigere ku miryango yose yahuye n’ibi bihe bikomeye.”
Abantu bane baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye ahaberaga ibirori by’isabukuru
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *