Abagabo bane bahamijwe ibyaha n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare rwabo mu iyicwa rya Perezida wa Haiti, Jovenel Moise, mu 2021. Abahamijwe ibyaha ni Arcangel Pretel Ortiz, Antonio Intriago, Walter Veintemilla na James Solages.
Nyuma y’urubanza rwamaze hafi amezi abiri, bahamijwe gucura umugambi wo gushimuta cyangwa kwica perezida no gutera inkunga uwo mugambi, bivuze ko bashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
Biteganyijwe ko mu mpeshyi y’uyu mwaka aribwo bazasomerwa urubanza ruzatangarizwaho igihano bakatiwe.
Abashinjacyaha ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika basobanuye ko uwo mugambi wateguwe ndetse utererwa inkunga mu Majyepfo ya Florida. Ku ikubitiro, intego yari iyo kuvana perezida ku butegetsi, ariko byaje guhindukamo umugambi wo kumwica.
Abanyamategeko bunganira abaregwa bavuze ko aba bagabo bagizwe ibitambo, kandi ko bashakaga gusa gushyikiriza perezida impapuro z’urukiko zimuta muri yombi nubwo bitatangiwe ibimenyetso.
Bavuze ko perezida yishwe n’abamurindaga mbere y’uko itsinda ry’aba bagabo rihagera.
Iperereza ryagaragayemo abantu benshi. Nubwo aba bane bahamijwe ibyaha, abandi bantu umunani bo bamaze kwemera amasezerano yo koroherezwa ibihano nyuma yo kwemera ibyaha byabo ndetse n’uruhare bagize.
Umuntu wa gatanu, akaba ari umuganga bivugwa ko washakaga kuba perezida mushya, urubanza rwe ruzaba nyuma kubera ibibazo by’ubuzima.
Kuva habaho ubu bwicanyi mu 2021, Haiti yahuye n’ibibazo bikomeye cyane bya politiki n’ibishingiye ku mibereho mibi y’abaturage. Nta matora rusange arongera kuba muri iki gihugu kuva icyo gihe.
Muri Nzeri 2024, hashyizweho akanama kahawe inshingano zo gufasha gutegura amatora, ariko kuva icyo gihe Minisitiri w’Intebe mushya yafashe ubutegetsi, aho yizeza ko amatora azaba mbere y’uko umwaka urangira.
Ku rundi ruhande amatsinda y’abagizi ba nabi yitwaje intwaro agenzura ibice binini by’igihugu, bikaba byarateye impfu z’abantu nibura 8100 bishwe n’ayo matsinda mu 2025 gusa.
Ibi byatumye abantu bagera kuri miliyoni 1,5 bava mu ngo zabo, mu gihe igihugu kigitegereje guverinoma ihamye kugira ngo igarure amahoro n’umutekano.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *