Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka y’indege nto yabereye mu gace ka Bath Township, muri Leta ya Michigan yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kane nimugoroba.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ako gace, impanuka yabaye ahagana saa kumi z’umugoroba (5:00 p.m.), ubwo abashinzwe kuzimya inkongi n’abapolisi ba Bath Township bari bitabiriye ubutabazi nyuma yo guhamagarwa bavuga ko indege nto yari imaze kugwa hafi y’aho umuhanda Clark Road uhurira n’uwa Peacock Road.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Bath Charter Township kuri uwo mugoroba, bwemeje ko abantu batatu bari mu ndege kandi bose bahise bapfa.
Ubuyobozi bwagize buti: “Abagenzi batatu bari bari mu ndege bose bamaze kuboneka kandi byemejwe ko bapfuye.”
Kugeza ubu, inzego zishinzwe umutekano n’ubutabazi ntiziratangaza icyateye impanuka cyangwa aho indege yari igiye, ariko byemejwe ko Ikigo cya Leta gishinzwe iby’indege (Federal Aviation Administration - FAA) cyageze aho impanuka yabereye kandi cyatangiye iperereza ku byabaye.
Ubuyobozi bw’ako gace bwongeyeho ko amashami atandukanye y’ubutabazi yifatanyije na Polisi na Serivisi zishinzwe kuzimya inkongi mu bikorwa byo gutabara, kugenzura ahabereye impanuka no gukusanya amakuru yose ashobora gufasha mu iperereza.
Nta makuru arambuye aratangazwa ku myirondoro y’abapfuye cyangwa icyateye iyo mpanuka, ariko ubuyobozi bwatangaje ko andi makuru azakomeza gutangazwa uko iperereza rizagenda rigaragaza uko ibintu byagenze.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu bihe bya vuba muri Leta ya Michigan hakunze kugaragara impanuka z’indege nto z’abantu ku giti cyabo, bituma inzego z’ubuyobozi zisaba abapilote bose gukomeza kwitwararika no kugenzura neza indege zabo mbere yo guhaguruka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *