Abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeje umwanzuro ugamije kugabanya ububasha bwa Perezida Donald Trump mu birebana n’ibikorwa bya gisirikare bifitanye isano na Iran.
Uyu mwanzuro watowe n’abadepite 215 bawushyigikiye, mu gihe 208 batoye bawurwanya. Mu bawushyigikiye harimo n’abadepite bane bo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains bifatanyije n’Aba-Démocrates, bituma wemezwa nyuma y’uko imigambi nk’iyi yari yaratsinzwe inshuro eshatu.
Umwanzuro usaba ko Perezida Trump atakomeza cyangwa ngo yongere ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya Iran atabanje guhabwa uburenganzira na Kongere, keretse mu gihe haba hari ikibazo cyihutirwa cyabangamira umutekano wa Amerika.
Abashyigikiye uyu mwanzuro bavuga ko Kongere ari yo ifite ububasha bwo kwemeza intambara, bityo Perezida adakwiye gufata ibyemezo nk’ibyo wenyine. Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Trump buvuga ko ibikorwa bya gisirikare byakozwe byari ngombwa mu kurinda inyungu n’umutekano bya Amerika.
Nubwo uyu mwanzuro wemejwe n’umutwe w’Abadepite, uracyategereje gusuzumwa na Sena mbere y’uko ushobora gushyirwa mu bikorwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *