skol

Amerika ifite ingabo zingana iki mu Burasirazuba bwo Hagati buri kuraswaho na Iran?

Yanditswe: Monday 02, Mar 2026

featured-image

Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, ingabo za Iran zakajije ibitero mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bibamo ibirindiro by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwihorera, nyuma yo kwicirwa abayobozi benshi barimo Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Sayyed Abbas Araghchi, yatangaje ko iki gihe atari icy’imishyikirano hagati y’impande zihanganye kuko Amerika yanze ko ibihugu byombi bikemura ibibazo bifitanye binyuze mu nzira za politiki.

Minisitiri Araghchi yatangaje ko Iran idateganya kurasa ku butaka bwa Amerika, ariko ko izakomeza kurasa mu bihugu birimo ingabo zayo mu Burasirazuba bwo Hagati, igamije gusenya ibirindiro byazo kuko biri kwifashishwa mu guhungabanya umutekano wayo.

Ni icyemezo cyatumye abenshi badasobanukiwe ibibera muri aka karere bibaza niba byumvikana kuba Iran itarasa muri Amerika nk’uko na yo irasa ku butaka bwayo, ahubwo igahitamo kwadukira ibihugu by’ibituranyi ku ruhande rw’uburengerazuba.

Al Jazeera yanditse ko Amerika ifite ibirindiro mu gace ka Tanf muri Syria, Muwaffaq Salti muri Jordanie, Erbil na Ain al-Asad muri Iraq, Buehring, Ali al-Salem na Arifjan muri Koweit, ibya Prince Sultan muri Arabie Saoudite, Al Udeid muri Qatar, Al-Dhafra na Jebel muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’ibyo mu mazi i Manama muri Bahrain.

Amerika ifite ingabo 13.500 muri Arabie Saoudite, 13.500 muri Koweit, 10.000 muri Qatar, 3813 muri Jordanie, 3.500 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, 2700 muri Bahrain, 2500 muri Iraq na 2000 muri Syria.

Mu nyanja ya Méditerranée mu burengerazuba bwa Israel, hari ubwato bunini bwa USS Gerald R. Ford, mu Nyanja y’Abahinde mu burasirazuba bwa Oman hari ubwa USS Abraham Lincoln. Ubu bwombi bukaba bwarajyanyeyo indege z’intambara 150 n’abasirikare bagera ku 10.000.

Byumvikana ko mu ngabo miliyoni 1,3 zihoraho Amerika ifite, nk’uko bigaragazwa na raporo rya Global Fire Index yo mu 2026, izirenga ibihumbi 60 ziri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nubwo Iran iri gushinjwa kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili mu Burasirazuba bwo Hagati birimo hoteli n’ikibuga cy’indege i Dubai muri UAE, inganda zitunganya peteroli na gaz muri Arabie Saoudite na Qatar n’ibyambu, hari amakuru avuga ko yashoboye guhamya bimwe mu birindiro by’ingabo za Amerika.

Ingabo za Amerika zifite ibirindiro mu karere ka Al Udeid muri Qatar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa