skol
fortebet

Amerika igihe kugabanya Ambasade zayo muri Afurika zisabirwaho visa

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 02, Jun 2026

Amerika igihe kugabanya Ambasade zayo muri Afurika zisabirwaho visa

Sponsored Ad

skol

Leta Zunze Ubumwe za Afurika zigiye kugabanya ambasade zayo muri Afurika zemerewe kwakira ubusabe, bwo kwiga no gutanga visa z’icyo gihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press bibivuga bibikesha amasoko y’amakuru muri leta ya Amerika.

Ayo mabwiriza yemejwe na Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga, avuga ko ibyo bikorwa bya visa bizakurwa kuri ambasade 50 muri Afurika hagasigara 20 gusa ari zo zibikora, nk’uko AP ibivuga. Gusa ntihatangajwe igihe ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Kuva kuri manda ye ya mbere, Perezida Donald Trump yashyize imbere impinduka mu bijyanye n’abimukira bajya muri Amerika no kwakira abajya muri icyo gihugu.

Icyo cyemezo gishya kivugwa n’ibiro ntaramakuru AP gisobanuye ko umubare w’abava mu bihugu bya Afurika bajya muri Amerika ushobora kugabanuka kubera izo ngorane mu gusaba visa.

Ubutegetsi bwa Trump bwagiye buvuga ko bugomba kurwanya abantu bajya muri Amerika bafite visa y’igihe gito ariko bakarenga bakagumayo.

Associated Press ivuga ko ku makuru icyesha inyandiko y’ubutegetsi ambasade za Amerika muri iyi mijyi 20 ya Afurika ari zo zizakomeza gusabirwaho visa y’iki gihugu, iyo ni;

Abidjan - Ivory Coast
Accra – Ghana
Addis Ababa – Ethiopia
Cape Town – Afurika y’Epfo
Dakar – Senegal
Dar-Es-Salaam - Tanzania
Djibouti – Djibouti
Johannesburg - Afurika y’Epfo
Kampala – Uganda
Kigali – Rwanda
Kinshasa – DR Congo
Lagos – Nigeria
Lome – Togo
Luanda – Angola
Malabo - Equatorial Guinea
Monrovia – Liberia
Nairobi – Kenya
Port Louis – Mauritius
Praia - Cape Verde
Na Yaoundé muri Cameroon

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa