skol
fortebet

Amerika igiye kwirukana abimukira baturutse muri Afghanistan na Cameroon

Yanditswe: Saturday 12, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya kwirukana abimukira baturutse muri Afghanistan na Cameroon nyuma y’aho bigaragaye ko umutekano wagarutse muri ibi bihugu.

Sponsored Ad

Muri Amerika hari abantu 14.600 baturutse muri Afghanistan na 7900 baturutse muri Cameroon. Bari barahawe sitati ibemerera kugumayo by’agateganyo.

Ku baturutse muri Afghanistan by’umwihariko, abenshi bahunze nyuma y’aho Abatalibani bafashe ubutegetsi muri Kanama 2021. Bagaragaza ko batizeye umutekano kuko hari uburenganzira bw’ibanze Abatalibani batemerera abaturage.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Kristi Noem, yatangaje ko abaturutse muri Afghanistan bazamburwa iyi sitati muri Gicurasi, aba Cameroon bayamburwe muri Kamena 2025.

Sitati aba bantu bari barahawe yagenewe ababa mu bihugu byugarijwe n’amakimbirane yitwaje intwaro cyangwa byabayemo ibiza. Uwayihawe yemererwa gukora imirimo itandukanye muri Amerika.

Muri Werurwe 2025, Amerika yateguje abaturutse mu bihugu birimo Cuba, Haiti, Nicaragua na Venezuela, bose hamwe babarirwa mu bihumbi 500 ko na bo bazakurirwaho iyi sitati.

Amerika yabamenyesheje ko bagomba gusubira mu bihugu byabo mbere y’uko ibyangombwa byabo bitakaza agaciro tariki ya 24 Mata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa