Amerika ihamya ko gusesa USAID byayizigamiye miliyari nyinshi z’Amadolari
Yanditswe: Saturday 30, Aug 2025
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko gusesa ikigo cyari gishinzwe guteza inkunga ibihugu biri mu nzira y’iterambere (USAID) byazigamiye igihugu cye miliyari nyinshi z’Amadolari.
Perezida Donald Trump yasheshe by’agateganyo USAID agisubira ku butegetsi bwa Amerika muri Mutarama 2025, ayishinja guhombya igihugu Amadolari menshi. Zimwe mu nshingano za ngombwa yari ifite zimuriwe mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga.
Ubwo USAID yaseswaga by’agateganyo, abakozi bayo mu bihugu bitandukanye guhera ku bo muri Amerika bakuwe mu mirimo. Bagerageje kurega ubutegetsi bwa Trump, bahagaraza ko amasezerano yabo yahagaritswe binyuranyije n’amategeko, ariko ntacyo byatanze.
Kubera ko Rubio ari we wari warashyikirijwe by’agateganyo gahunda z’ingenzi zaho muri USAID, ku wa 29 Kanama yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuzishyikiriza Umuyobozi w’ibiro bishinzwe icungamutungo n’ingengo y’imari, Russ Vought, akaba ari we uzakurikirana iseswa burundu rya USAID.
Rubio yagize ati “Kuva muri Mutarama, twazigamye miliyari mirongo z’Amadolari z’abasora. Kandi kuko zimwe muri gahunda z’ingenzi zimurirwe mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga, ku mugaragaro USAID iri mu cyiciro cyo gufungwa.”
USAID yashinzwe mu 1961 mu gihe cy’intambara y’ubutita, hagamijwe kugabanya ijambo ry’Ubumwe bw’Abasoviyeti mu bihugu bitandukanye. Kuva mu 2001 kugeza mu 2024, yashorwagamo agera kuri miliyari 23 buri mwaka, yakoreshwaga mu bihugu birenga 100.
Marco Rubio yatangaje ko gusesa USAID byunguye cyane Amerika
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *