skol

Amerika ikomeje kohereza amato y’intambara hafi ya Venezuela

Yanditswe: Monday 27, Oct 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje ubwato bw’intambara muri Trinidad and Tobago, ikirwa kiri muri kilometero 11, uvuye muri Venezuela imaze iminsi irebana ay’ingwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump.

Ubu bwato bufite ubushobozi bwo kurasa indege, andi mato no ku butaka ikoresheje ibisasu bya missiles, bwageze muri Trinidad and Tobago ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025.

Ni mu gihe ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yategetse ko muri Amerika y’Amajyepfo hoherezwa ubwato bwikorera indege z’intambara zizwi nka ‘USS Gerald R. Ford’.

Amerika ikomeje kugaragaza iyi myitwarire mu gihe imaze iminsi itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nicolas Madulo uyobora Venezuela.

Perezida Donald Trump ashinja Venezuela na Madulo kuba indiri y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge babyinjiza muri Amerika, byatumye ku wa 2 Nzeri 2025, atangiza ibikorwa bya gisirikare byo kurasa amato yavugaga ko akura ibiyobyabwenge bya ‘narcotics’ muri Venezuela.

Kuva icyo gihe Amerika yarashe amato 10, mu gihe hapfuye abagera kuri 43. Uretse ibitero byo mu nyanja, Trump yavuze ko ashobora no gutangiza ibitero byo ku butaka kuri aba bacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Uyu muyobozi wa Amerika aherutse kandi gushinja Perezida Madulo kuba umuyobozi w’umutwe wa Tren de Aragua ugaragara muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Madulo avuga ko ibi bikorwa bya Amerika bigamije gushoza intambara ku gihugu cye, gusa agashimangira ko we adashaka ubushyamirane nk’ubu.

Amerika ikomeje kohereza amato y’intambara hafi ya Venezuela

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa