skol
fortebet

Amerika imaze gutakaza miliyari 37$ mu ntambara ya Iran

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 22, Jul 2026

Amerika imaze gutakaza miliyari 37$ mu ntambara ya Iran

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’intambara wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko intambara igihugu cyabo cyashoje kuri Iran imaze gutwara hafi miliyari 37,5$.

Hegseth yabwiye Komisiyo ya Sena ishinzwe Ingengo y’Imari igihugu gikoresha ko byihutirwa ko abadepite bemeza izindi miliyari 87$ ku ngengo y’imari y’Igisirikare cya Amerika, aho miliyari 67$ zigenewe ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni bwo bwa mbere Hegseth yari agaragaye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuva imirwano hagati ya Amerika na Iran yongeye kubura mu cyumweru gishize, nyuma y’uko abasirikare batatu b’Abanyamerika bemejwe ko bishwe na Iran.

Ibiro bya Perezida wa Amerika byari byasabye Inteko muri Mata ko yakwemeza miliyari 1500 z’Amadolari y’ingengo y’imari y’Igisirikare cya Amerika mu mwaka w’ingengo y’imari utaha. Ni amafaranga menshi yari asabwe kuva Amerika yabaho.

Bibaye mu gihe Amerika yakomeje ibitero byayo kuri Iran, aho ku wa Kabiri, yari igeze ku munsi wa 11 wikurikiranya. Iran na yo yakomeje gusubiza ibitero byayo ku ngabo za Amerika n’ibihugu biyishyigikiye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu kumvikanisha ko iyi ntambara ikomeye Minisitiri w’Intambara yagize ati “Turi mu isi y’ibibazo,” avuga ko ibi bisaba gufata ibyemezo bikomeye kandi byihuse.

Nyuma yo kurogowa n’abatumva impamvu y’aya mafaranga yose, Hegseth yavuze ko icyifuzo cye cyo kongera ingengo y’imari kije mu gihe gikomeye kandi kigomba kumvwa.

Yagize ati “Hatabayeho aya mafaranga, twahura n’ibibazo bikomeye bishobora guhungabanya ubushobozi bwacu bwo kwishyura abasirikare bacu, kongera ibikoresho n’amasasu byihuse, no gukomeza ibikorwa by’ingenzi nta gukomwa mu nkokora.”

Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari muri Sena ya Amerika, Susan Collins, wo mu Ishyaka ry’Aba-Republicain, yabajije Hegseth ingaruka zishobora kubaho mu gihe ingengo y’imari idatanzwe.

Hegseth yavuze ko imyitozo y’abasirikare iri gukorwa ndetse n’iyateganyijwe mu gihe kizaza byakurwaho kubera kubura amafaranga, ashinja ubutegetsi bwa Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika kuba bwaratereranye igisirikare ntibukigenere ingengo y’imari ihagije.

Ubwo Senateri Dick Durbin wo mu Ishyaka ry’Abademocrates yasabaga uyu muyobozi gutanga ikigereranyo cy’amafaranga intambara ya Iran imaze gutwara Amerika, Hegseth, yavuze ko ari miliyari 37.5 z’Amadolari.

Umusenateri wo mu Ishyaka ry’Aba-Democrates, Patty Murray, yamaganye icyo cyifuzo, avuga ko kitumvikana, icyakora abazi iby’iki kibazo batangaje ko iki giciro kiri hasi.

Abo mu ishyaka ry’Aba-Democrates banze kwemera ubu busabe bwa Minisiteri y’Intambara ya Amerika, ndetse n’abo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains bamwe ntibabyumvaga.

Mu gihe Hegseth yari ari muri Sena, Perezida Trump wari uri muri White House yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social urutonde rw’intambara ndende kandi zamennye amaraso menshi y’Abanyamerika, agaragaza igihe zamaze n’umubare w’abapfuye.

Yanditse ko kugeza ubu abantu 18 bamaze gupfa mu ntambara Amerika ihanganyemo na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare.

Ku wa Kabiri, Minisiteri y’Intambara yatangaje urupfu rwa Sgt Michael Emmanuel Swinton, umusirikare wa Amerika ufite imyaka 30, wiciwe muri Iraq. Yongeyeho ko hari undi musirikare witwa Sgt Angel Rampersad, ufite imyaka 28, bakeka ko yapfiriye muri Jordanie.

Ku wa Mbere, igisirikare cya Amerika kandi cyari cyatangaje amazina y’abandi basirikare babiri b’Abanyamerika bishwe mu mirwano yabereye muri Jordani, barimo Isabella Gonzales w’imyaka 19 na Tyler Feehan w’imyaka 25.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu Perezida Trump ateganya kujya ku kigo cya gisirikare muri Leta ya Delaware , ubwo imirambo y’abo basirikare izaba igeze mu gihugu kugira ngo ahe icyubahiro aba baguye mu ntambara ya Iran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa