skol
fortebet

Amerika: Indege ebyiri zagonganiye mu kirere

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Thursday 30, Jan 2025

Amerika: Indege ebyiri zagonganiye mu kirere

Sponsored Ad

skol

Indege zirimo kajugujugu y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu bwoko bwa Sikorsky H-60, yagonganye n’indege ya gisivile yo mu bwoko bwa Bombardier CRJ700 y’ikigo cya PSA Airlines, ibikorwa by’ubutabazi bihita bitangira.

Kugongana kw’indege ebyiri mu kirere ni ikintu kidasanzwe kuko ubundi indege zigira ikoranabuhanga riziyobora, rikanatuma zibona aho izindi ndege ziri, bityo ntizibe zagongana.

Niyo mpamvu hatangiye iperereza karundura rigamije gusuzuma icyateye iyi mpanuka, gusa amakuru y’ibanze akaba avuga ko kajugujugu yari iri mu myitozo ya gisirikare, ubwo yakoraga impanuka nk’uko byemejwe n’igisirikare cya Amerika.

Bombardier CRJ700 yari itwaye abagenzi 60 n’abandi bakozi bane bakora mu ndege mu gihe kajugujugu yari itwaye abantu bitatu. Iyi ndege yari ivuye i Kansas, byari biteganyijwe ko igwa ku kibuga cy’indege cya Ronald Reagan Washington.

Bimwe mu bice by’izi ndege byaguye mu mugezi wa Potomac ari naho hari kwibanda ibikorwa by’ubutabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa