skol
fortebet

Amerika iri gukora iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu bitero bya Iran byibasiye CIA

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 23, Jul 2026

 Amerika iri gukora iperereza ku ruhare rw'u Burusiya mu bitero bya Iran byibasiye CIA

Sponsored Ad

skol

Amakuru ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika aragaragaza ko hari impungenge z’uko u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Iran mu bitero bya drone byagabwe ku bigo bifitanye isano n’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika (CIA) mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abantu bafite amakuru kuri iri perereza, ariko basabye kutatangazwa amazina yabo kubera uburemere bw’iki kibazo, bavuga ko kugeza ubu nta mwanzuro wa nyuma urafatwa ku ruhare rwa Moscou. Icyakora, bavuga ko uburyo ibitero byateguwe n’ukuntu drone zageze ku ntego zazo byatumye havuka amakenga ko hari ubufasha bw’ikoranabuhanga cyangwa amakuru y’ubutasi Iran yaba yarabonye.

Raporo zitandukanye zatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, zirimo Reuters, zivuga ko bamwe mu bayobozi ba Amerika bakeka ko u Burusiya bwashoboraga guha Iran amakuru y’ahantu hagomba kwibasirwa ndetse n’ubundi bufasha mu gutegura ibyo bitero.

Ibitero bivugwa byabaye muri Werurwe 2026, byibasira ibice bibiri bifitanye isano na CIA, birimo ibiro biri muri Ambasade ya Amerika i Riyadh muri Arabie Saoudite n’ikindi kigo kiri mu burasirazuba bwa Iraq.

Hari inyandiko y’ibanga yateguwe n’urwego rw’ubutasi rwo mu bihugu by’Uburengerazuba, ivuga ko bishoboka cyane ko u Burusiya bwagize uruhare mu gufasha gutoranya ibigo byagombaga kwibasirwa. Icyakora, nta rwego rwemewe ruratangaza ku mugaragaro ayo makuru.

Abayobozi babiri bo mu bihugu by’Uburengerazuba bakorera mu Burasirazuba bwo Hagati bavuga ko ibimenyetso byakusanyijwe byerekana ko mu gitero cyagabwe muri Arabie Saoudite hakoreshejwe drone ebyiri zo mu bwoko bwa Shahed, bivugwa ko zari zarongerewe ubushobozi hifashishijwe ikoranabuhanga rifitanye isano n’u Burusiya.

Nk’uko ayo makuru abivuga, drone ya mbere yangije uruzitiro rw’inyuma rwa ambasade, indi ikurikiraho inyura muri uwo mwanya maze iraturika imbere. Nubwo habaye ibyangiritse ku nyubako, nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.

Nubwo u Burusiya na Iran bisanzwe bifitanye umubano wa gisirikare n’uw’umutekano umaze imyaka, amakuru y’uko Moscou yaba yarafashije mu gutanga amakuru y’ibanga ku bikorwa bya CIA akomeje guteza impaka, cyane cyane mu gihe Amerika ikomeje guhangana n’ingaruka z’amakimbirane ari mu karere.

Izi mpungenge zongeye gukomera nyuma y’ibindi bitero byagabwe ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Jordanie, aho misile zarashwe ku macumbi y’abasirikare, bikavugwa ko abasirikare babiri bahasize ubuzima. Kugeza ubu, iperereza ku ruhare rw’u Burusiya muri ibyo bikorwa riracyakomeje, nta mwanzuro wa nyuma uratangazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa