Amerika ishaka ko Ukraine iharira u Burusiya Donbas yose
Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko kugira ngo intambara ihagarare ndetse bakomeze kurindirwa umutekano na nyuma yayo, bagomba guharira u Burusiya igice cya Donbas.
Zelensky yavuze ko mu gihe Amerika ihugiye mu ntambara irimo na Iran, Donald Trump ari kubashyiraho igitutu kugira ngo iyi ntambara imaze imyaka ine ihagarare.
Ati “Uburasirazuba bwo Hagati bwagize ingaruka kuri Perezida Trump, ntekereza ko igikurikiyeho ari uguhitamo uburyo bwo gushyira igitutu cyinshi ku ruhande rwa Ukraine.”
Hamaze gukorwa ibiganiro ubugira gatatu bigamije gushaka icyahagarika intambara. Byahuje Abarusiya, Abanyamerika n’abo muri Ukraine i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’i Genève mu Busuwisi.
Inshuro nyinshi Zelenskyy yakunze gusaba ko bagomba kwizezwa umutekano hirindwa ko u Burusiya bwazongera kubagabaho ibitero mu gihe baba basinye amasezerano y’amahoro.
Icyakora Zelenskyy agaragaza ko hakiri ibibazo bitarabonerwa umuti birimo uzafasha Ukraine kubona amafaranga yo kugura intwaro zo gukomeza igisirikare cyayo, ndetse n’uburyo ibihugu biyishyigikiye bizayifasha guhangana n’u Burusiya mu gihe bwakongera kuyigabaho ibitero.
Ati “Abanyamerika bari kwitegura gusoza imirimo ijyanye n’icyo cyizere cy’umutekano, mu gihe Ukraine yaba yiteguye kuva muri Donbas yose.”
Inshuro nyinshi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje ko Donbas ari yo ntego yabo muri iyi ntambara, bikazagerwaho hisunzwe imbaraga za gisirikare mu gihe inzira y’ibiganiro yaba yanzwe.
Muri Mutarama 2026, Zelenskyy yavuze ko umushinga w’amategeko w’ibigomba kwemeranywa ngo intambara ihagarare wamaze kurangira hategerejwe gusa ko ushyirwaho umukono, icyakora ku wa 24 Werurwe yisubiyeho avuga ko hari ibigikeneye kunozwa.
Yasubiyemo ko inama izamuhuza na Trump na Putin ari yo izatuma amasezerano agerwaho, icyakora Abarusiya bakunze kugaragaza ko bataganira na Zelenskyy kuko adafite ububasha kuri Ukraine nk’umuyobozi kuko manda ye yarangiye muri Gicurasi 2024.
Donbas u Burusiya bushaka kwegukana ni igice kigizwe n’ubuso bwa kilometerokare 53.000 kikaba igice cyari cyihariye ubukungu bwa Ukraine mu bijyanye n’inganda cyane cyane izikora ibyuma.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *