Amerika ishobora kubabarira abarwanyi ba Hamas mu gihe bamanika intwaro
Yanditswe: Tuesday 27, Jan 2026
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gutanga imbabazi ku barwanyi b’umutwe wa Hamas mu gihe bazemera kumanika intwaro, nka kimwe mu bikubiye mu mushinga w’amahoro wateguwe na leta ya Washington D.C.
Aya makuru amenyekanye nyuma y’umunsi umwe Ingabo za Israel zibonye umurambo wa Ran Gvili, umupolisi wa Israel wari ukiri mu maboko y’uyu mutwe ukorera muri Palestine, bishyira iherezo ku cyiciro cya mbere cy’umushinga wateguwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump wo guhagarika intambara muri Gaza.
Ku wa 26 Mutarama 2026, umwe mu bayobozi ba Amerika yemeje ayo makuru ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Reuters, agira ati “Dutekereza ko kumanika intwaro bizajyana no guhabwa imbabazi, kandi mu by’ukuri dufite gahunda nziza izatuma tubigeraho, ariko amasezerano ashobora kwangirika mu gihe Hamas itazemera guhara izo ntwaro.”
Mu masezerano ya mbere yateguwe na Trump agasinywa mu mpera za 2025, kugarura abafashwe bose, barimo abakiriho n’abapfuye, byagombaga kubahirizwa mu cyiciro cya mbere cy’ayo masezerano.
Amasaha make mbere y’uko umubiri wa Gvili ushyikirizwa Israel, White House yari yatangaje ko amasezerano yageze mu cyiciro cya kabiri, aho azibanda ku gusana Gaza no gukuramo ibikorwa byose by’intambara byayirangwagamo.
Ku wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko igice gikurikira cy’amasezerano kitari ugusana Gaza, ahubwo ari ugusenya intwaro za Hamas no gukumira ko uyu mujyi wazongera kurangwamo intwaro ukundi.
Kugeza ubu ntacyo Guverinoma ya Israel iratangaza ku byerekeye gutanga imbabazi ku barwanyi b’umutwe wa Hamas mu gihe bamanika intwaro.
Mu gitero Hamas yagabye ku wa 7 Ukwakira 2023, yashimuse abaturage 251 ba Israel, mu gihe abasaga 1.200 bishwe. Kuva icyo gihe Israel yakomeje kugaba ibitero muri Gaza yihorera, byahitanye Abanya-Palestine hafi 72.000 ndetse abandi barenga 171.000 barakomereka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *