skol

Amerika ivugwaho gushaka gukoresha Aba-Kurdes barwanya Leta ya Iran

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravugwaho umugambi wo gukoresha imitwe yitwaje intwaro y’Aba-Kurdes mu rugamba rwo ku butaka muri Iran, ibishobora gutuma intambara ihanganishije impande zombi ihindura isura nyuma y’iminsi zohererezanya misile.

Ku wa 4 Werurwe 2026, Amerika yatangaje ko iteganya gutangiza urugamba rwo ku butaka muri Iran kugira ngo yangize burundu ibirindiro byose byayo ihamya ko bishobora kwifashishwa mu guhungabanya umutekano w’abaturage bayo n’abo mu bihugu by’inshuti.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko muri iki cyumweru Perezida Donald Trump yahamagaye abayobozi b’imitwe y’Aba-Kurdes iri muri Iraq, abasaba gutangira urugamba bahereye mu burengerazuba bwa Iran, anabasezeranya ubufasha burimo ubwo kubakingira hifashishijwe indege z’intambara.

The Washington Post ivuga ko umwe mu bayobozi bo mu mitwe y’Aba-Kurdes n’abo muri Amerika bahishuye ko Trurmp yasabye iyi mitwe guhitamo uruhande yifatanya na rwo muri iyi ntambara, rwaba Amerika, Israel cyangwa Iran.

Umwe mu bayobozi bakuru ba ‘Kurdish Democratic Party’, Masoud Barzani, yemeje ko yahamagawe na Trump, ariko asobanura ko Perezida wa Amerika atarambirije ku mutwe ufite imbaraga, ahubwo ko ashaka ushyigikiwe na benshi imbere muri Iran.

Bivugwa ko ku wa 3 Werurwe, Trump yavuganye na Mustafa Hijri uyobora ishyaka PDKI rimaze imyaka myinshi rirwanya ubutegetsi bwa Iran. Mu cyumweru gishize, ryatangaje ko ryihuje n’andi mashyaka atanu, mu muhango wabereye mu ntara ya Kurdistan ya Iraq.

Tariki ya 4 Werurwe, PDKI yasabye abasirikare ba Iran bose, cyane cyane abari mu ntara ya Kurdistan muri iki gihugu ko bava mu birindiro zabo, bahagarika gufasha ubutegetsi bw’iki gihugu. Iyo yari integuza y’uko bashobora kwinjira mu ntambara vuba.

Ubwo Amerika na Israel byashozaga intambara kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare, Perezida Trump yasabye abaturage b’iki gihugu, guhaguruka, bakihitiramo ukwiye kubayobora. Icyo gihe abasirikare bakuru benshi n’Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.

Ku wa 4 Werurwe, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavit, yemereye abanyamakuru ko Trump yavuganye n’abayobozi b’imitwe y’Aba-Kurdes ariko ko icyo yabasabye ari ukudatera ibirindiro by’ingabo za Amerika biri mu majyaruguru ya Iraq.

Karoline yagize ati “Yavuganye n’abayobozi b’Aba-Kurdes kugira ngo bubahe ibigo bya gisirikare byacu biri mu majyaruguru ya Iraq. Ariko amakuru avuga ko Perezida yemeye uwo mugambi ni ibinyoma, ntakwiye kwandikwa.”

Minisiteri ishinzwe ubutasi muri Iran yatangaje ko ku wa 5 Werurwe, ingabo za Iran zagabye ibitero ku mitwe y’Aba-Kurdes bagerageje kwinjira mu gihugu banyuze ku mipaka yo mu burengerazuba, kandi ko hapfuye benshi cyane.

Leta ya Iran yatangaje ko iri gukorana n’imitwe y’Aba-Kurdes iyishyigikiye kugira ngo iburizemo umugambi wa Amerika na Israel bifite wo gutangiza ibitero ibitero byo ku butaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa