skol
fortebet

Amerika na Iran batangiye ibiganiro nyuma y’imyaka 45 badacana uwaka,

Yanditswe: Saturday 12, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bamaze imyaka 45 baracanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, batangiye kugirana ibiganiro biziguye.

Sponsored Ad

Ni ibiganiro kuri uyu wa Gatandatu byatangiriye mu bwami bwa Oman, nk’uko umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yabitangaje.

Ibi biganiro byatangiye nyuma y’igihe Amerika na Iran bari mu ntambara y’amagambo.

Ku ikubiro Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yifuje ko biriya biganiro biba mu buryo butaziguye, gusa Iran ishimangira ko bigomba kuba mu buziguye.

Iran muri ibi biganiro yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi; mu gihe Amerika yari ihagarariwe n’intumwa yayo mu burasirazuba bwo hagati, Steve Witkoff.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo bwa mbere Amerika na Iran bari bahuriye ku meza y’ibiganiro, kuva muri 2018 ubwo Washington yikuraga mu biganiro barimo bagirana. Ni ibiganiro byari byaratangiye nyuma gato y’uko Perezida Donald Trump yageraga ku butegetsi muri 2015.

Icyo gihe Trump n’ibihugu byinshi bya Amerika basabaga Iran guhagarika umushinga wayo wo gukora intwaro kirimbuzi; na bo bakayitura kuyikuriraho ibihano yafatiwe.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko mu biganiro biri kuba Tehran iri kwigengesera cyane, ndetse ikaba inashidikanya ku kuba hari amahirwe yo kuba izumvikana na Amerika binajyanye no kuba Perezida Donald Trump yarakunze gukangisha Iran ko azayirasa, mu gihe yaba idahagaritse umushinga wo gucura ibitwaro kirimbuzi.

Icyakora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Minisitiri Araghchi yageraga muri Oman, yavuze ko bo na Amerika bateganya “kugera ku bwumvikane buciye mu mucyo kandi bushingiye ku bwuzuzanye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa