skol
fortebet

Amerika na Iran byongeye Guhangana

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 01, Jun 2026

Amerika na Iran byongeye Guhangana

Sponsored Ad

skol

Ubushyamirane hagati ya Amerika na Iran bwongeye gufata indi ntera nyuma y’uko igisirikare cya Amerika gitangaje ko cyagabye ibitero ku birindiro bya radar ndetse n’ibigo biyobora indege zitagira abapilote (drones) bya Iran mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwavuze ko ibyo bitero byakozwe mu rwego rwo kwirwanaho nyuma y’ibyo bwise ibikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na Iran, birimo kuraswa kwa drone ya Amerika yari iri mu kirere mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Iran, Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Kisilamu (IRGC) zatangaje ko zasubije Amerika zikagaba ibitero ku kigo cya gisirikare cyakoreshejwe n’Amerika mu kugaba ibyo bitero. Iran yavuze ko nitongera kugabwaho ibitero, izatanga igisubizo gikomeye kurushaho.

Hagati aho, igihugu cya Koweït cyatangaje ko ubwirinzi bwacyo bwo mu kirere bwakumiriye ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote (drones) byagaragaye mu kirere cyacyo.

Nubwo ubuyobozi bw’icyo gihugu butatangaje aho ibyo bitero byaturutse cyangwa intego yabyo, ibitangazamakuru bya Leta byavuze ko impuruza z’umutekano zumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu. Koweït, icumbikiye bimwe mu birindiro bikomeye bya gisirikare bya Amerika mu karere, ikomeje gukaza ingamba z’umutekano mu gihe ubushyamirane hagati ya Amerika na Iran bukomeje guteza impungenge

Ibi bibaye mu gihe ibiganiro bigamije gushimangira agahenge no gushaka umuti urambye w’amakimbirane hagati ya Amerika na Iran bikomeje. Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko impande zombi zikiri hafi kugera ku masezerano, nubwo hari ibibazo bimwe na bimwe bikomeje kuganirwaho.

Mu byo impande zombi zikomeje kuganiraho harimo kongera gufungura umuhora wa Horumuz, unyuramo igice kinini cy’ubucuruzi bw’amavuta na gaz ku isi. Abasesenguzi bavuga ko umutekano muri aka karere ugira uruhare runini ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku biciro bya peteroli n’ingufu.

Nubwo hakomeje ibikorwa bya gisirikare, amahanga akomeje gusaba impande zombi kwifata no gukomeza inzira y’ibiganiro kugira ngo hirindwe ko amakimbirane yakomeza kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa