skol
fortebet

Amerika na Iran byemeje amasezerano yo guhagarika intambara

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 15, Jun 2026

 Amerika na Iran byemeje amasezerano yo guhagarika intambara

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 kamena 2026, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, nk’igihugu cy’umuhuza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, yavuze ko ibihugu byombi byemeranyije ku masezerano yo guhagarika intambara.

Ni nyuma y’uko Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pakistan bari batangaje ko bagiye gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara na Iran, icyakora bavuga ko Iran itari yemeza ko iribujye kuyasinya kubera ko muri iki gihugu bakomeje kuyamagana.

Minisitiri Shehbaz Sharif yavuze ko nyuma y’ibiganiro bikomeye byahuje impande zombi, ibihugu byemeje umushinga w’amasezerano yo guhagarika intambara.

Ati “Impande zombi zemeje guhita zihagarika ibikorwa bya gisirikare mu buryo bwa burundu harimo no guhagarika imirwano muri Liban. Umuhango nyir’izina wo gusinya amasezerano uzaba ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena mu Busuwisi.”

Minisitiri Shehbaz Sharif yashimiye Amerika na Iran ku kuba byiyemeje gushaka igisubizo gihagarika intambara hisunzwe uburyo bwa dipolomasi.

Shehbaz Sharif kandi yashimiye ibihugu byabafashije mu kunga Washington na Tehran by’umwihariko agaruka ku ngufu Qatar yashyizemo kugira ngo ibihugu byombi byumvikane.

Ati “Ndashimira kandi ubuyobozi bureba kure bwa Arabie Saoudite na Turikiya ku musanzu ukomeye byatanze muri iki kibazo.”

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan kandi yavuze ko ibihugu biri guhuza Amerika na Iran bizafasha mu biganiro bitandukanye bizaba muri iki cyumweru, birimo ibya tekiniki bibanziriza ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano.

Donald Trump na we yemeje aya amakuru yatanzwe na Pakistan avuga ko Amerika na Iran byemeje amasezerano yo guhagarika intambara.

Ati “Umushinga twagiranye na Iran ubu warangiye. Ubu nemeje ko umuhora wa Hormuz ufungurwa, bikajyana no kwemeza ko ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zari zarakumiriye ubwato bwa Iran zikurwaho. Ubwato bw’Isi bwatangira kugenda. Ibikomoka kuri peteroli bikagera hose.”

Ku wa 28 Gashyantare ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel zagabye ibitero kuri Iran, bihitana abayobozi bayo barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga.

Icyo gihe Iran na yo yahise yihimura ifunga inzira ya Hormuz inyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli byo ku Isi ariko ikajya ikomorera ibihugu by’inshuti.

Kuva ubwo Amerika na yo yahise ikumira ubwato bwikoreye ibikomoka kuri peteroli biva cyangwa bijya ku byambu bya Iran. Ubukungu ku Isi bwarazahaye akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli gatumbagira mu biciro. Hari aho kageze ku Madolari 130$.

Ibihugu nka Qatar, u Bwongereza n’ibindi byashimye impande zombi zemeje amasezerano. Biteganyijwe ko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance azerekeza i Genève mu Busuwisi gusinya aya masezerabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa