Imirwano hagati ya Amerika na Iran yakomeje gukaza umurego kugeza ku wa Kane, aho impande zombi zakomeje kugabana ibitero bya gisirikare. Ibi byatumye impungenge ku mutekano w’akarere ziyongera, cyane cyane mu Muhora wa Hormuz, aho amakuru atangwa n’abakurikirana urujya n’uruza rw’amato agaragaza ko umubare w’ayahanyura wagabanutse ku buryo bugaragara.
Amerika yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bigera kuri 90 biri mu bice bitandukanye bya Iran, birimo n’ibiri hafi y’Umuhora wa Hormuz. Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwatangaje ko ibyo bitero byahitanye abantu nibura 14 mu minsi ibiri ishize.
Ibitangazamakuru bya leta ya Iran byatangaje kandi ko habaye ibitero hafi y’ikigo cya nikleyeri cya Bushehr, bivuga ko ayo makuru yemejwe n’umuyobozi wungirije w’intara. Nubwo bimeze bityo, Amerika ntiyigeze igira icyo itangaza ku bivugwa kuri icyo gitero.
Mu rwego rwo gusubiza ibyo bitero, Iran yavuze ko yarashe ibirindiro by’ingabo za Amerika biri muri Kuwait, Bahrain na Qatar. Nyuma yaho, mu ijoro ryo ku wa Kane, yongeye kugaba ibindi bitero byibasiye ibikorwa bifitanye isano n’Amerika muri Kuwait, Jordan na Iraq, nk’uko ibitangazamakuru bya leta ya Iran byabitangaje.
Hagati aho, muri Iran habaye umuhango wo gushyingura uwari Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Ayatollah Ali Khamenei. Imbaga y’abaturage yitabiriye uwo muhango wabaye nyuma y’iminsi itandatu yo kumusezeraho.
Mu gihe umuhungu we, Mojtaba Khamenei, yavuzwe nk’uwamusimbuye ku buyobozi, ntiyigeze agaragara mu ruhame. Hari amakuru avuga ko yakomeretse bikomeye mu gitero cyahitanye se, nubwo nta tangazo rasmi rirabyemeza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *