Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero kuri Irani mu rwego rwo kwihimura ku bitero Iran nayo yagabye ku mato atatu atwara peteroli anyura mu Muhora wa Hormuz.
Ubuyobozi Bukuru bw’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ku wa 07 Nyakanga 2026, bagabye ibitero ku birindiro birenga 80, birimo amato mato asaga 60 y’ingabo zirinda ubutegetsi bwa Kisilamu muri Irani (IRGC), yari ari muri uwo muhora.
Ibinyamakuru bya Leta ya Irani byatangaje ko ibyo bitero byagabwe ku kirwa cya Qeshm no mu duce twa Bandar Abbas na Sirik, aho abantu bamwe bakomeretse bazize ibisigazwa by’ibisasu n’ibindi biturika. Nubwo Amerika ishinja Irani kugaba ibitero ku mato atatu, Tehran ntiremera ku mugaragaro ko ari yo yabikoze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Nyakanga 2026, IRGC yatangaje ko yagabye ibitero byo kwihorera ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Bahrain no muri Koweti.
Bavuze kandi ko barashe misile ndetse banakoresha indege zitagira abapilote (drones) bibasira icyicaro cy’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, ndetse n’ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere kiri muri Koweti.
Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Irani yavuze ko ibitero bya Amerika byishe amasezerano yari aherutse gusinywa hagati y’ibihugu byombi mu kwezi gushize, anavuga ko Irani "izafata ingamba zikomeye."
Ku ruhande rwa Amerika, yavuze ko ibitero byagabwe ku mato atwara peteroli bidashobora kwihanganirwa, bityo ko byagombaga kugira ingaruka.
CENTCOM yavuze kandi ko, uretse kurasa ayo mato mato, yanarashe ibirindiro byoherezwagamo misile ndetse n’ibigo bikuru by’ubuyobozi bw’ingabo za Irani, ariko ntiyatangaje aho biherereye.
Hagati aho, Qatar na Arabiya Sawudite byamaganye ibyo bitero, bivuga ko amato yabyo yagabweho ibitero, igihe yari ari mu Muhora wa Hormuz cyangwa hafi yawo, bishinja Irani kubigiramo uruhare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *