skol

Amerika na Israel byacanye umuriro ku Bubiligi bibushinja kwibasira Abayahudi

Yanditswe: Wednesday 18, Feb 2026

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashyize igitutu cyinshi kuri Leta y’u Bubiligi biturutse ku iperereza riri gukorwa ku Bayahudi batatu bakurikiranyweho gusiramura abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Itegeko ryo mu Bubiligi rivuga ko abaganga babifitiye uruhushya ari bo bemerewe gusiramura. Abayahudi bo, bashingiye ku muco wabo, bafite abavuzi gakondo bakora iki gikorwa bitwa ‘mohels’ kandi bizera ko babikora neza.

Muri Gicurasi 2025, Polisi yo mu Bubiligi yinjiye mu mudugudu wiganjemo Abayahudi mu mujyi wa Antwerp, isaka urugo rwa ba ‘mohels’ batatu bazwiho gusiramura mu buryo bwa gakondo. N’ubu iperereza kuri aba Bayahudi rirakomeje.

Ku wa 16 Gashyantare 2026, Ambasaderi wa Amerika mu Bubiligi, Bill White, yasabye Leta y’u Bubiligi guhagarika iperereza iri gukora kuri aba Bayahudi, asobanura ko basiramura neza kuko babitojwe imyaka myinshi.

Ati “Ku Bubiligi, mugomba guhagarika ibirego bidafite ishingiro kandi birimo urwango rwibasira amoko murega Abayahudi batatu bazwi cyane (Mohels) muri Antwerp! Bari gukora ibyo batojwe imyaka ibihumbi.”

Ambasaderi White yasabye Minisitiri w’Ubuzima mu Bubiligi, Frank Vanenbroucke ko yashyiraho iteka ryemerera ba ‘Mohels’ gusiramura abantu, kuko ngo ni ko no mu bindi bihugu byateye imbere bigenda.

Icyakoze, yagaragaje gushidikanya kuri Minisitiri Frank, asobanura ko uyu muyobozi na we yamunzwe n’urwango kuko yanze kumuha ikiganza no kwifotozanya na we ubwo bahuriraga mu cyumba cy’inama cyitiriwe umugore wa Franklin Roosevelt wayoboye Amerika, Eleanor Roosevelt.

Ati “Wambwiye ko iyi ari yo mikorere yanyu ubwo twahuraga bwa mbere, aho wanze kumpa ikiganza cyangwa kwifotozanya nanjye mu cyumba cy’inama cyitiriwe Eleanor Roosevelt wabaye umugore wa Perezida kubera ko bizwi ko wanga Amerika, igihugu cyarwanye, aho abahungu ibihumbi b’igihugu cyacu bapfuye barwanira kubohora u Bubiligi mu ntambara ya mbere n’iya kabiri y’Isi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yasubije Ambasaderi White ko nta rwango igihugu cye kigirira amoko ahubwo ko kirurwanya, asobanura ko abantu bose bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bizera, nta bwoba kandi nta gukurikiranwa mu butabera.

Ku gikorwa cyo gusiramura, Minisitiri Prévot yasobanuye ko bikorwa n’umuganga ubyemerewe n’amategeko hashingiwe ku ngamba zafashwe n’inzego z’ubuzima. Yavuze ko kubera ko dosiye ya ba ‘mohels’ iri gukurikiranwa n’ubutabera, nta byinshi yayivugaho.

Yagize ati “Ambasaderi ukorera mu Bubiligi asabwa kubaha inzego zacu, abayobozi batowe n’ubwigenge bw’ubutabera bwacu. Kwibasira Minisitiri w’u Buligi no kwivanga mu birebana n’ubutabera birenga ku mahame y’ibanze ya dipolomasi.”

Minisitiri Prévot yatangaje ko ku wa 17 Gashyantare, yahamagaje Ambasaderi White kugira ngo amugaragarize ko yarenze umurongo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yagaragarije Prévot ko nubwo yababajwe n’amagambo ya Ambasaderi White, urwango rushingiye ku moko rukomeje kwiyongera mu Bubiligi kandi ko rwigaragaza mu buryo bugoye kuruhisha.

Ati “Imibare yatangajwe n’u Bubiligi igaragaza ko mu myaka irenga itanu ishize, mu Bubiligi habayemo ubwiyongere bw’ibitero byibasira amoko. Abayahudi bo mu Bubiligi bagira ubwoba bwo kwambarira Kippah [akagofero gato] mu mihanda. Amarimbi abiri y’Abayahudi yarangijwe. Habaye igerageza ryo gutwika urusengero muri Antwerp. Abanyeshuri b’Abayahudi bavuga ko bahora batotezwa, bavangurwa.”

Minisitiri Gideon yagaragaje ko urwango rwibasira amoko mu Bubiligi ari rwinshi kuko rukubye inshuro zigera kuri eshatu urugaragara mu bindi bihugu bituranye kandi ko u Bubiligi buri mu bihugu bine byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bitafashe ingamba zihuriweho zo kurwanya ubu bugizi bwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa