skol

Amerika na Venezuela bemeranyije gusubukura umubano wa dipolomasi nyuma y’ifatwa rya Maduro

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’impande zombi, hamenyekanye ko hagiye gushyirwaho gahunda yo kongera ituze mu gihugu, kuzahura ubukungu no guteza imbere politiki.

Umubano w’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi nyuma y’uko muri Mutarama 2026, Ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimuse Perezida Nicolas Maduro n’umugore we.

Iyi ntambwe nshya yo gusubukura umubano ifatwa nk’icyemezo gikomeye, kikaba ikimenyetso cy’ubufatanye mu bya politiki hagati y’ibihugu byombi.

Ambasade ya Amerika i Caracas, yari imaze imyaka ifunze kuva mu 2019, yongeye gufungurwa, ndetse Washington yahise ishyiraho Umudipolomate mushya uhagarariye Amerika muri Venezuela.

Ku wa 5 Werurwe 2026, Guverinoma ya Venezuela yatangaje ko yiteguye gutangira icyiciro gishya cy’ibiganiro bishingiye ku bwubahane n’ubusabane bw’ibihugu byombi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ni we watanze itegeko ryo guta muri yombi Perezida Maduro n’umugore we, abashinja gucuruza ibiyobyabwenge no kuyobora umutwe w’abagizi ba nabi ukora ibikorwa bitemewe n’amategeko. Ibyo birego ariko Perezida Maduro we arabihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa