Amerika ntishidikanya ko u Burusiya bwicishije Navalny ubumara bw’igikeri
Yanditswe: Monday 16, Feb 2026
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yavuze ko igihugu cye kidashobora guhakana ibiherutse kugaragazwa n’ubushakashatsi bwashimangiye ko Alexei Navalny utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya, yishwe hakoreshejwe uburozi bukomoka mu gikeri.
Ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare, u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza, u Buholandi na Suède, byashyize hanze inyigo byahuriyeho ku cyateye urupfu rwa Alexei Navalny.
Iyi nyigo igaragaza ko uyu mugabo yishwe n’uburozi bwa ‘epibatidine’ buva mu bikeri bizwi nka ‘dart’ bikunze kuboneka muri Amerika y’Amajyepfo.
Ku Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026, ubwo Marco Rubio yari mu ruzinduko muri Slovakia, yabajijwe icyo Amerika itekereza kuri iyi raporo.
Ati “Ni raporo ibabaje. Nta mpamvu n’imwe dufite yo kuyishidikanyaho.”
Navalny yapfuye bitunguranye ku itariki ya 16 Gashyantare 2024, afite imyaka 47, ubwo yari afungiye muri gereza ikaze iri mu gace gakonja cyane k’Uburengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burusiya.
Nubwo u Burusiya bwavuze ko yikubise hasi ari kugenda bisanzwe, umugore we Yulia Navalnaya yakomeje kuvuga ko yishwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *