skol

Amerika Ntishira amakenga Uburusiya Bushaka Gutera Ukraine

Amakuru   Yanditswe na: SHEMA EMMANUEL 18 February 2022

Mu gihe isi yose ikomeje kwibaza ku kibazo cy’Uburusiya na Ukraine, Amerika ikomeje kugaragaza kudashira amakenga Uburusiya no kugaragaza ko ishobora kuba iri gushaka impamvu zaba nyirabayazana mu gutera Ukraine.


Uburusiya buri guhimba impamvu yaba imbarutso yo gutera Ukraine mu minsi iri imbere, nk’uko leta ya Amerika ibivuga.

Kuwa kane Perezida Joe Biden yavuze ko ibitero bya gisirikare bishobora gutangira vuba, ariko ashimangira ko igisubizo cya dipolomasi kigishoboka.

Umukozi we ukuriye ububanyi n’amahanga nyuma nawe yabwiye UN inzira zitandukanye Uburusiya bushobora guhimbamo impamvu yo gutera.

Uburusiya buvuga ko ibi "nta shingiro bifite" bushinja Amerika guhembera amakimbirane.

Uburusiya bwakomeje guhakana imigambi yo gutera Ukraine. Moscow kandi ivuga ko iri kuvana ingabo hafi y’umupaka wayo n’uwo muturanyi w’iburengerazuba, ibi ariko byahakanywe n’ibihugu by’iburengerazuba.

Perezida Biden yabwiye abanyamakuru ati: "Dufite impamvu zo kwemera ko bari mu gikorwa cyo gushaka imbarutso y’ikinyoma kugira ngo binjire."

Imbarutso y’ikinyoma ni igikorwa igihugu gikora cyerekana ko inyungu zacyo zasagariwe kugira ngo gisobanure impamvu yo kwihimura.

Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika nyuma nawe yabwiye akana gashinzwe umutekano ka ONU ko Uburusiya buri gutegura igikorwa nk’icyo.

Yavuze ko batazi neza igishobora kwifashishwa n’Uburusiya nk’imbarutso, ariko ko mu bishoboka harimo "guhimba igitero cy’iterabwoba mu Burusiya, guhimba ko babonye abantu benshi bahambwe mu kivunge, gutegura igitero cya drone ku basivile, cyangwa igitero kitari ukuri - cyangwa nyacyo - cy’intwaro z’ubumara."

Blinken avuga ko ibyo birangiye leta y’Uburusiya yahita ikoranya inama y’igitaraganya yo kurengera ubwoko bw’Abarusiya muri Ukraine - maze misile na bombe z’Uburusiya zigatangira kuraswa muri Ukraine.

Amerika nta bimenyetso yatanze by’ibi abategetsi bayo bavuga, ndetse Blinken yavuze ko hari abantu bashobora kubishidikanya.

Ati: "Ariko reka nsobanure neza. Uyu munsi ntabwo ndi hano gutangiza intambara ahubwo kuyirinda."

Ingabo za Ukraine ziherutse gukozanyaho n’inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya ziri mu burasirazuba

Izo mpungenge zasubiwemo kandi n’ibindi bihugu by’iburengerazuba. Umunyabanga mukuru wa NATO General Jens Stoltenberg yaburiye ko hashobora kuba "impamvu y’igitero cya gisirikare", mu gihe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Ubwongereza Liz Truss na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson nabo bavuze ko Uburusiya buri gutegura impamvu yaba imbarutso yo gutera.

Ibi bibaye mu gihe kuwa kane habaye gukozanyaho hagati y’ingabo za Ukraine n’inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine.

Nubwo hashize imyaka myinshi barumvikanye agahenge ko guhagarika imirwano gukozanyaho gutya si bishya. Buri ruhande rurashinja urundi kuba nyirabayazana w’imirwano yo kuwa kane.

BBC

Author : SHEMA EMMANUEL

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amatora :Uko byifashe mu Bufaransa ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza

Kuri uyu Wagatanu tariki ya 8 Mata 2022 niwo munsi wanyuma wo kwiyamamaza...
8 April 2022 0

Congo: Inyeshyamba zongeye kurasa undi musirikare wa MONUSCO

Amakuru aturuka muri Congo ,mu ngabo za MONUSCO aravuga ko undi musirikare...
6 April 2022 0

Bimwe mu bihungu by’u Burayi byatangiye kuvuga ko ibihano byafatiwe u...

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, yavuze ko ibihano barimo...
3 April 2022 0

DR Congo: Inyeshyamba za M23 zarekeye imirwano

Ingabo z’inyeshyamba za M23 zimaze iminsi mu mirwano n’ingabo za leta FARDC...
2 April 2022 0

Perezida wa Ukraine yirukanye abayobozi bakomeye bo munzego...

Umukuru w’ihugu cya Ukraine Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko yerukanye...
1 April 2022 0