skol

Amerika: Sena yemeje isubukurwa ry’ibikorwa bya Guverinoma nyuma y’iminsi irenga 40

Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025

featured-image

Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoye umwanzuro wo gusubukura ibikorwa bya Guverinoma byari bimaze iminsi irenga 40 bihagaze.

Tariki ya 1 Ukwakira 2025, ibikorwa bya Guverinoma ya Amerika byarahagaze nyuma y’aho Abasenateri benshi b’Aba-Démocrates banze gutora umushinga w’ingengo y’imari yagombaga gukoreshwa.

Kwanga gutora uyu mushinga byatewe n’uko abahagarariye ishyaka ry’Aba-Républicains riri ku butegetsi banze icyifuzo cy’Aba-Démocrates cyo gukomeza gahunda yo kunganira abatishoboye kugira ngo bajye bivuza bitabagoye.

Bitewe n’ingaruka ubu bwumvikane buke bwagize, Guverinoma yateguje ko ibikorwa by’inzego zimwe na zimwe birimo urw’ubwikorezi bishobora kugabanywa bitewe n’uko abakozi bazo bakora badahembwa.

Abasenateri umunani b’Aba-Démocrates bavuye ku izima, biyunga ku Ba-Républicains bashyigikiye ko umushinga w’ingengo y’imari wa Guverinoma yemezwa. Icyakoze hari Aba-Républicains babiri na bo banze ko wemezwa.

Aba Ba-Démocrates bagaragaje ko bavuye ku izima kubera ko Perezida Donald Trump n’Aba-Républicains benshi batari biteguye kwemera icyifuzo cyabo.
Bagaragaje ko bizeye ko mu gihe kiri imbere hazabaho itora ry’umushinga wo kunganira abatishoboye mu rwego rw’ubuvuzi nubwo nta cyizere ko Aba-Républicains bazawushyigikira.

Ku wa 10 Ugushyingo 2025, Abasenateri 60 batoye uyu mushinga wemeraga Guverinoma gusubukura ibikorwa, abandi 40 barawanga. Nyuma y’iri tora, woherejwe mu badepite kandi nibawutora, uzahinduka itegeko, risinywe na Perezida Trump.

Aba-Démocrates benshi bagaragaje ko n’iyo uyu mushinga wakwemezwa bidasubirwaho, bitaraba birangiye kuko ingingo nyinshi zawo zizatakaza agaciro tariki ya 30 Mutarama 2026.

Aho ni ho bategeye Aba-Républicains mu gihe bakomeza kwanga gahunda yo gufasha abatishoye guhabwa ubuvuzi buhendutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa