skol

Amerika: Ubufasha bwahabwaga abaryamana bahuje ibitsina bwatangiye gukurwaho

Yanditswe: Friday 20, Jun 2025

featured-image

Umurongo wa telefoni wakoreshwaga n’abaryamana bahuje ibitsina bafite ibitekerezo bishobora kuganisha ku kwiyahura, ugiye gukurwaho nyuma y’uko Guverinoma ya Amerika yemeje ko igiye guhagarika amafaranga yakoreshwaga muri icyo gikorwa.

Muri rusange, agashami gakoresha uyu murongo kabarizwa mu Ishami rishinzwe kwakira abantu bafite ibitekerezo byo kwiyahura rizwi nka ’988 Suicide & Crisis Lifeline.’

Umuryango wa Trevor Project wanenze iki gikorwa, aho Umuyobozi Mukuru wawo, Jaymes Black, yavuze ko "ibikorwa byo gukumira kwiyahura ntabwo ari ibikorwa bireba abantu, ntabwo ari ibikorwa bya politiki."

Umurongo wasigayeho uzajya wakira icyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsina, mu gihe usanzwe wakira ibindi byiciro birimo abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abandi.

Aba bashobora gutanga ibibazo n’ibyifuzo byabo binyuze mu guhamagara kuri telefoni no gukoresha ubutumwa bugufi.

Gusa abaryamana bahuje ibitsina bafite uburyo butatu bashobora gukoresha kugira ngo bagaragaze ibibazo byabo, bityo banahabwe ubufasha bakwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa