Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe imyitwarire yatangiye gukora iperereza kuri Depite Sheila Cherfilus-McCormick ushinjwa kunyereza miliyoni 5’Amadolari.
Mu 2021, Depite Sheila yari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete yitwa Trinity Healthcare Services. Muri uwo mwaka yagiranye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya no gukumira ibiza, Fema, amasezerano yo kwandika abantu bagombaga guhabwa inkingo z’icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubutabera yagaragaje ko mu mafaranga sosiyete ya Sheila yahawe na Fema muri Nyakanga 2021, harenzeho miliyoni 5 z’Amadolari y’ayo yagombaga guhabwa hashingiwe ku masezerano impande zombi zagiranye.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko Sheila na musaza we uri mu buyobozi bukuru bw’iyi sosiyete, Edwin McCormick, boherereje aya mafaranga inshuti zabo n’abo mu muryango, nyuma babasubiza amwe yo kwifashisha mu bikorwa byo kwiyamamaza byabaye mu 2022.
Minisitiri w’Ubutabera, Pam Bondi, yatangaje ati "Nta muntu uri hejuru y’amategeko, habe n’abakomeye bose biba abasora ku nyungu zabo bwite. Tuzashaka ukuri kuri iyi dosiye, dutange ubutabera.”
Sheila yatangaje ko atigeze akora icyaha ashinjwa, asobanura ko iki kirego kidafite ishingiro, kandi ko yizeye ko ukuri kuzagaragara.
Uyu mudepite yitabaje abanyamategeko batatu kugira ngo bamwunganire. Batangaje ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo basukure izina ry’umukiliya wabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *