Amerika: Umusoro ku modoka ziva mu Buyapani wagabanyijweho 12%
Yanditswe: Friday 05, Sep 2025
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku iteka ryemeza ko umusoro utangwa n’ibigo byo mu Buyapani uva kuri 27,5% ukagera kuri 15%, ibizoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Ibi bibaye nyuma y’aho muri Nyakanga 2025 Amerika n’u Buyapani bigiranye amasezerano yo kugabanya umusoro ku modoka n’imiti biva i Tokyo.
Aya masezerano agamije kongera imodoka ziva mu Buyapani zijya muri Amerika kugira ngo abaturage babashe kubona imodoka ku giciro cyo hasi.
Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje mbere yo gusinya aya masezerano, u Buyapani bwemeye kugura ibicuruzwa muri Amerika bifite agaciro ka miliyari 8 z’Amadolari buri mwaka.
Abasesenguzi bagaragaza ko nubwo iteka rya Trump rishobora gutuma ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, rishobora guteza umwuka mubi mu nganda z’imbere mu gihugu zisaba ubufasha kugira ngo zihatane ku isoko mpuzamahanga.
Amerika yemeye kugabanya umusoro ku modoka ziva mu Buyapani

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *