Amerika: Umuyobozi yashinjwe gusangiza ChatGPT amakuru y’ibanga
Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga muri Amerika [CISA], Madhu Gottumukkala, aravugwaho gusangiza amakuru y’ibanga porogaramu y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ya ChatGPT, mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Ibi byatumye hacika igikuba ku ngingo irebana n’umutekano w’amakuru y’ibanga ndetse binatuma Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri iki gihugu, itangiza iperereza ngo hamenyekane ingaruka bishobora kuba byarateje.
Iperereza ryakozwe na Politico, rigaragaza ko Madhu Gottumukkala yakoresheje uburenganzira bwihariye yahawe bwo gukoresha porogaramu za AI abandi bakozi batagira.
Rigaragaza ko hari inyandiko uyu muyobozi yafashe zifite ibirango ‘For Official Use Only’, bigaragaza ko izo nyandiko ziba zidakwiye kujya ku karubanda, azishyira muri ChatGPT.
Bane mu bakozi ba minisiteri y’umutekano bafite amakuru kuri iki kibazo, bagaragaje ko babonye impuruza ku mutekano w’ikoranabuhanga, izi nyandiko zikimara gushyirwa kuri ChatGPT.
Iki kibazo cyagaragajwe nk’igiteye inkeke kubera ko amakuru yose ashyirwa kuri ChatGPT itishyurwa abonwa na OpenAI, bikaba bishobora gutuma ay’ibanga agera aho adakwiye kugera.
CISA, yavuze ko Gottumukkala “yemerewe gukoresha ChatGPT hakoreshejwe uburyo bwashyizweho bw’ubwirinzi” kandi ko “ibi bikorwa bye byabaye mu gihe gito kandi bigenzurirwa hafi.”
Si ubwa mbere Gottumukkala ashyizwe mu majwi, dore ko muri Nyakanga umwaka ushize bivugwa ko yatsinzwe ikizamini cya ‘polygraph’, yakoreshejwe nyuma y’uko bimenyekanye ko hari amakuru y’ibanga rihambaye yari yagezeho.
We ahakana inyito yakoreshejwe, avuga ko atigeze atsindwa.
Ibi bibaye mu gihe Perezida Donald Trump akomeje kugaragaza ubushake bwo gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu nzego za leta. Mu kwezi gushize, yashyizeho itegeko rigamije koroshya amahame agenga AI mu gihugu.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga muri Amerika [CISA], Madhu Gottumukkala

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *