skol

Amerika yaburiye Ukraine ikomeje gutsimbarara ku kutumvikana n’u Burusiya

Yanditswe: Monday 18, Aug 2025

featured-image

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko Amerika itazahatira Ukraine kugirana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya, ariko avuga ko icyo gihugu gikwiye kumenya ko uko intambara itinda ibintu birushaho kujya iwa ndabaga.

Yabitangaje kuri uyu wa 17 Kanama 2025, kuri televiziyo ya CBS, avuga ko "Nta mabwiriza dushobora gushyiriraho Ukraine...Mu by’ukuri ni yo bireba gufata icyemezo cyo kwemera kugirana amasezerano n’u Burusiya."

Gusa yongeyeho ko "Gusa nyuma y’imyaka itatu n’igice y’imirwano, iyi ntambara iri kurushaho kuba mbi. Ntabwo ibintu biri kuba byiza...biri kujya iwa ndabaga."

Rubio yakomeje avuga ko kugira ngo iyi ntambara irangira bisaba ko impande zombi zigira ibyo zumvikanaho zikagira aho zihurira.

Ati "Ukraine n’u Burusiya byombi bikwiye kwigomwa. Hari ibintu u Burusiya bushaka butazabona, hari n’ibyo Ukraine ishaka idashobora kubona.

Perezida Donald Trump yavuze ko hari icyizere cy’uko iyo ntambara iri hafi guhagarara, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Vladimir Putin ku wa Gatanu i Alaska, ariko avuga ko bizasaba ko Ukraine igomba kubanza kwemera amasezerano y’amahoro.

Ubwo yaganiraga na Fox News nyuma y’ibyo biganiro, Trump yavuze ko azagira inama Ukraine ya Zelenskyy kumvikana n’u Burusiya.

Trump arateganya guhura na Zelenskyy ku wa mbere i Washington.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa