skol
fortebet

Amerika yafatiye ibihano abashakira ADF imibereho muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abantu batatu bamaze igihe kinini bashakira umutwe w’iterabwoba wa ADF inkunga mu bihugu birimo Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

ADF ni umutwe ukomoka muri Uganda ariko ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho wica, ugasahura, ugashimuta ndetse ugatwika inzu z’abaturage.

Ibiro bya Amerika bishinzwe imari bivuga ko aba bantu barimo Abubakar Swalleh, Zayd Gangat na Hamidah Nabagala ari bo bashakira uyu mutwe ushamikiye kuri ISIS amafaranga yo kuwutunga, atuma ushyira imbaraga mu bitero by’iterabwoba.

Umuyobozi muri ibi biro ushinzwe ubutasi bushingiye ku ifaranga no kurwanya iterabwoba, Brian Nelson, yavuze ko mu gihe Amerika imaze gutera intambwe ifatika mu kurwanya ISIS n’imitwe iyishamikiyeho, uyu mutwe na wo ukomeje kubaka uburyo bushya bwo gushaka amafaranga.

Ibi biro byagaragaje ko Swalleh ari umukozi wa ISIS uba muri Afurika y’Epfo no muri Zambia, akaba agira uruhare mu koherereza ADF amafaranga aturuka muri Afurika y’Epfo.

Biti “Swalleh agira uruhare mu kuvana amafaranga afatika muri Afurika y’Epfo, yoherezwa muri RDC. Afasha mu gukura muri Uganda abantu bakorana na ISIS, akabajyana muri Afurika y’Epfo, cyangwa bakavayo bajya muri Uganda.”

Nk’uko byakomeje bibisobanura, Swalleh yoherereza Mohamed Ali Nkalubo uyobora ADF amafaranga menshi aba yakusanyije, akaninjiza abarwanyi bashya muri uyu mutwe.

Biti “Swalleh yagiye muri Afurika y’Epfo abitegetswe na Nkalubo, aho akora ibikorwa by’ubujura n’ubushimusi kugira ngo abone amafaranga.”

Gangat na we akorera muri Afurika y’Epfo, akaba ashinjwe gutoza abarwanyi bashya bitegura kwinjira muri ADF. Ibi biro byasobanuye ko na we agira uruhare mu bujura n’ubushimusi, agamije gushaka amafaranga yo gutunga uyu mutwe w’iterabwoba.

Nabagala we aba muri RDC, akaba ari we uhuza ibikorwa byo gushakira amafaranga ADF muri iki gihugu. Yigeze gushinjwa gutera inkunga igitero cy’iterabwoba uyu mutwe wagabye i Kampala mu Ukwakira 2021, cyiciwemo umwe, abandi batatu barakomereka.

Uyu Mugandekazi kandi ngo yagerageje gukura mu ibanga abana be batatu muri Uganda kugira ngo bajye mu kigo cya ADF mu burasirazuba bwa RDC.

Ibihano bafatiwe biteganya ko imitungo yose baba bafite muri Amerika, byaba ari mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, bigomba gufatirwa. Ababa muri iki gihugu basabwe kwirinda gukorana na bo kugira ngo na bo batazahanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa