Amerika yafatiye ibihano abayobozi 5 ba RDC ishinja ruswa mu matora
Yanditswe: Saturday 23, Feb 2019
Igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika cyafatiye ibihano abayobozi batanu ba RDC biganjemo abakuriye komisiyo y’igihugu y’amatora CENI,ibashinja kurya ruswa no kwiba amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018,agasiga Felix Tshisekedi ku butegetsi.
Aba bayobozi biganjemo abagize Komisiyo Y’igihugu y’amatora, CENI ni: Corneille Nanga, umuyobozi mukuru wa CENI, Marcellin Mukolo Basengezi, umujyanama wa Nanga, Norbert Basengezi Katintima wungirije Nanga. Abandi ni Aubin Minaku Ndjalandjoko wahoze ari umuyobozi mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko na Benoit Lwamba Bindu, Umuyobozi mukuru w’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga.
Nkuko Radio Okapi ibitangaza,aba bayobozi bafatiwe iibihano ku munsi w’ejo Taliki ya 22 Gashyantare 2019,ndetse ngo mu bihano bafatiwe harimo gufungirwa Visa.
Aba bayobozi barashinjwa na USA,kwiba Martin Fayulu bakimika Felix Tshisekedi,uherutse kurahirira kuyobora igihugu cya RDC.
USA yavuze ko aya matora atanyuze mu mucyo ndetse ivuga ko Martin Fayulu ariwe watsinze ku bwiganze bw’amajwi.
Ibihugu by’i Burayi bikomeye birimo Ubufaransa n’Ububiligi,kiliziya gatolika na Martin Fayulu ubwe bavuze ko aya matora yibwe kubera ubwumvikane bwa Kabila na Tshisekedi ariko urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga ruvuga ko ari ibinyoma.
Umunyamabanga wa USA yatangaje ko ibi bihano nta ho bihuriye n’abaturage cyangwa guverinoma nshya y’iki gihugu anaboneraho ayisaba(guverinoma) kurangiza ibibazo bya ruswa, igashyira ingufu kuri demukarasi ndetse ikanubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
CENI yahakanye ibi byose ishinjwa na USA ivuga ko nta ruswa cyangwa ubujura bwabaye muri aya matora ndetse ko Tshisekedi ariwe watowe na rubanda.
Ibitekerezo
basiwe wajanja, bafwatane na byabo, Congo ni inchi inayo jiweza batuache
America nayo yahindutse umuti wamenyo.Umuntu bafatira ibihano nkibi bikamubabaza ni perezida wu Rwanda abandi ntacyo bibabwiye.