Amerika yagabanyije igihe Abanya-Uganda bemerewe kumara ku butaka bwayo
Yanditswe: Monday 14, Jul 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoze impinduka mu mitangire ya visa zihabwa Abanya-Uganda, aho yagabanyije igihe zamaraga kiva ku myaka ibiri kigera ku minsi 90 gusa.
Ibi bivuze ko ubu Abanya-Uganda bifuza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazajya bemererwa kugumayo igihe gito cyane ugereranyije n’uko byahoze.
Ni icyemezo cyatunguranye kinateza impaka n’impungenge cyane cyane mu bantu basanzwe bakorera ingendo muri iki gihugu mu buryo buhoraho cyangwa ababa bifuza kuhamara igihe kirekire.
Ambasade ya Amerika i Kampala yemeje ko izi mpinduka zireba cyane visa zihabwa abantu bajyayo mu butembere, impamvu z’ubucuruzi ndetse n’abajya gusura imiryango.
Izi mpinduka ziraza kugira ingaruka zikomeye ku bantu basanzwe bajya muri Amerika kenshi kubera impamvu z’ubucuruzi cyangwa kwivuza. Benshi batangiye kugaragaza impungenge haba mu bijyanye n’ikiguzi cyo gusaba visa kenshi cyangwa n’umwanya bitwara.
Ambasade ya Amerika yasabye abantu bose basaba visa gusoma neza no kubahiriza amabwiriza, kuko buri visa izajya igaragaza neza igihe nyirayo yemerewe kumarayo.
Ubu ntiharamenyekana niba Uganda nayo izasubiza Amerika, ifatira ingamba abenegihugu bayo baba bashaka kwinjira ku butaka bwayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *