skol

Amerika yagabanyije igihe visa zimara ku baturage b’ibihugu bine bya Afurika

Yanditswe: Saturday 12, Jul 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabanyije igihe visa zihabwa abaturuka muri Cameroun, Ethiopia, Ghana na Nigeria zimara.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko visa z’abaturuka muri ibi bihugu batarimo abadipolomate cyangwa abimukira zitazajya zirenza amezi atatu kandi inshuro bajya i Washington ntizigomba kurenga imwe mu myaka ibiri.

Amerika yasobanuye ko yafashe iki cyemezo hashingiwe ku ihame rya magirirane kuko ibi bihugu bine bya Afurika na byo biha Abanyamerika visa z’amezi atatu.

Ni impinduka zikomeye ugereranyije n’uko mbere byakorwaga, aho benshi bahabwaga visa zibemerera kwinjira muri Amerika inshuro nyinshi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umuvugizi wa Perezida wa Nigeria, Bayo Onanuga, yavuze ko ibyatangajwe na Amerika atari byo kuko Abanyamerika bajya muri iki gihugu bahabwa visa z’imyaka itanu kandi ko bemererwa kwinjirayo kenshi.

Ati "Turashaka gusubiramo ko ibyo Amerika ivuga ngo ni ihame rya magirirane yashingiyeho muri politiki yayo ya visa kuri Nigeria ihabanye n’ukuri ku bijyanye n’uko ibintu bimeze.”

Guverinoma ya Ghana yatangaje ko muri uyu mwaka imaze guha Abanyamerika visa zirenga 28.500 zo kwinjira inshuro nyinshi. Yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n’icyemezo, ibamenyesha ko kizakemuka vuba.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko politiki ya visa ihora isuzumwa kandi ishobora guhinduka bitewe n’uko umutekano, ubufatanye, n’ibindi bipimo mpuzamahanga bihagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa