Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero simusiga kuri Iran nk’uko igisirikare cyayo cyabitangaje, Iran ivuga ko byagabwe ku bikorwa remezo by’abasivili birimo ibiraro, sitasiyo ya gari ya moshi n’ikibuga cy’indege ndetse bigwamo abantu barindwi.
BBC yemeje ko kimwe mu biraro kiri mu Burengerazuba bw’umujyi wa Bandar Abbas, mu Ntara ya Hormozgan, cyarashwe mu gihe impande zombi zakomeje guhanganira kugenzura umuhora wa Hormuz.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ibyo bitero byo mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2026, byari bigamije kurushaho guca intege igisirikare cya Iran nyuma yo gukomeza gufunga umuhora wa Hormuz.
Ingabo za Iran, (IRGC) zatangaje ko zasubije ibyo bitero zigaba ibindi ku bikorwa bya Amerika byo mu nyanja biri muri Oman no ku bindi birindiro biri muri Kuwait na Bahrain ndetse n’ikigo cyayo kiri muri Syria.
Nubwo Syria na Amerika ntacyo baratangaza ariko IRGC yavuze ko igitero gitunguranye yagabye ku birindiro bya al-Tanf muri Syria, hafi y’umupaka wa Jordan, cyari uguhorera abasirikare ba Iran bishwe mu minsi ibiri ishize.
Kuri uyu wa Gatanu kandi igisirikare cya Jordan cyatangaje ko cyahanuye misile eshatu za Iran kandi nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo hagire ibyangirika.
Ingabo za Iraq na zo zatangaje ko zahanuye drone umunani za Iran zari zigamije kurasa umujyi wa Erbil, kandi ko nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Mu gihe ibitero bigikomeje kwisukiranya ariko umuhora wa Hormuz unyuramo amato atwara peteroli n’ibindi bicuruzwa ukomeje gufungwa kandi bikomeje guhungabanya ubukungu bw’Isi.
Ni mu gihe ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Bushinwa na Pakistan bahamagariye Amerika na Iran guhagarika imirwano, bakongera gusubukura ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane mu mahoro.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko Perezida wa Amerika Donald Trump yari yavuze ko igihugu cye kizagaba ibitero ku biraro no ku bikorwa remezo by’amashanyarazi bya Iran, mu gihe yaba idasubiye mu biganiro ndetse Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yavuze ko kugaba nkana ibitero ku basivili no ku bikorwa remezo by’abasivili ari icyaha cy’intambara.
Minisiteri y’Ubuzima ya Iran yatangaje ko kuva imirwano yakongera kubura hagati ya Iran na Amerika, abantu nibura 38 bamaze kwicwa mu gihe abarenga 400 bakomeretse.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *