Amerika yagabye igitero cya 17 mu nyanja ya Caraïbes, abapfuye bageze kuri 69
Yanditswe: Friday 07, Nov 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero cya 17 ku bwato bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge, kigwamo abantu batatu.
Iki gitero cyagabwe mu nyanja ya Caraibes ku wa Kane. Urupfu rw’abantu batatu rwatumye umubare w’abamaze gupfira muri ibi bitero wiyongera ugera kuri 69. Ibi bitero byatangiye ku wa 2 Nzeri.
Ku cyumweru, ubutegetsi bwa Trump bwashyikirije Sena urutonde rw’ibanga rugaragaza ibikorwa bya gisirikare biri gukorerwa mu nyanja ya Caraibes, aho bwashimangiye ko intego ari ugukomeza kurwanya abantu batwara ibiyobyabwenge babyinjiza muri Amerika.
Ibi bitero byatumye umwuka mubi hagati ya Leta ya Trump n’ubutegetsi bwa Venezuela uba mubi, aho ku ikubitiro Amerika ivuga ko ibi biyobyabwenge bituruka i Caracas, Umurwa Mukuru wa Venezuela.
Amerika ifite ubwato bw’intambara mu nyanja ya Caraïbes bukomeje kuyifasha muri iyi ntambara
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *