skol

Amerika yahagaritse ibigo byayo byo mu Burundi

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi yatangaje ko ibigo bitandukanye bigengwa na Leta ya Amerika biri ku butaka bw’ u Burundi bigiye kuba bifunze imiryango bitewe n’ikibazo cyo guhagarika imirimo ya zimwe mu nzego za Amerika (Government Shutdown).

Ubutumwa iyo ambasade yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa 2 Gashyantare bugira buti “Ibigo by’Abanyamerika bizafunga imiryango guhera ejo (ku itariki ya 3 Gashyantare 2026) kugeza igihe tuzagira icyo tumenyeshwa ku guhagarika imirimo kwa Guverinoma (ya Amerika). Tuzabamenyesha nitwongera gufungura.”

Guhagarika ibikorwa by’ibigo bigengwa na Guverinoma ya Amerika mu gihugu runaka ntibikubiyemo ibikorwa bya ambasade kuko yo ikomeza gukora uko bisanzwe.

Ibiba bifunze imiryango ni nk’amasomero, ibigo ndangamuco n’ibindi biba gigengwa na Amerika mu bindi bihugu.

Ubwo butumwa kandi bwakurikiye ubundi iyo ambasade yatanze buvuga ko amatangazo yari asanzwe acishwa ku mbuga nkoranyambaga z’iyo ambasade agiye kuba make hakajya hanyuzwaho iby’ingenzi gusa.

Ibyo byose bishingiye mu guhagarika imirimo ku nzego zimwe za Guverinoma ya Amerika ndetse ambasade za Amerika zitandukanye muri Afurika zatanze ubwo butumwa bw’uko zigiye guhagarika kunyuza ku mbuga nkoranyambaga zazo amatangazo yose nk’uko byari bisanzwe.

Ku itariki ya 1 Gashyantare 2026, Guverinoma ya Amerika yahagaritse ibikorwa ku nzego zimwe na zimwe izindi zisigara zikora imirimo y’ingenzi bitewe no kutumvikana ku buryo Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri icyo gihugu iri kwitwara mu gucunga abimukira.

Ni impaka zarushijeho kuzamuka bitewe n’imyigaragambyo imaze iminsi ibera mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota nyuma y’uko abakozi b’Urwego rushinzwe Umutekano w’Abimukira (ICE) bishe abaturage babiri.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ku ruhande rw’Aba-Démocrates bavuga ko hakwiye amavugurura mu mikorere ya ICE mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibyo mu gihe abo ku ruhande rw’Aba-Républicains bavuga ko itegeko ryo kurwanya abimukira rikwiye gukomeza gukurikizwa uko riri.

Kuko Inteko Ishinga Amategeko yagombaga kwemeza ingengo y’imari igenewe iyo minisiteri itabashije kuyitora igihe cyagenwe, byatumye itagenerwa andi mafaranga.

Ibyo byatumye n’izindi minisiteri zibigenderamo kuko iryo tegeko ryagombaga gutorerwa rimwe, ari byo byatumye ibikorwa bya guverinoma bimwe bihagarara.

Muri Amerika ubusanzwe Inteko yemeza itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka ariko hagati mu bihembwe hakagenda habamo kwemeza andi mategeko y’ingengo y’imari ku nzego zimwe na zimwe kandi iyo bitumvikanyweho mu gihe cyagenwe habaho guhagarika ibikorwa.

Ni nyuma kandi y’uko mu mpera za 2025, na bwo Amerika yananiwe kumvikana ku ngengo y’imari bimara iminsi 43 ibikorwa bya Guverinoma byarahagaze ndetse ni na cyo gihe cyabaye kirekire mu mateka yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa