skol

Amerika yahagaritse ibikorwa byo gutanga ubuhungiro

Yanditswe: Saturday 29, Nov 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubitse ibikorwa byo kwemerera ubuhungiro ababusabaga nyuma y’iraswa ry’abasirikare babiri baguye mu gitero cyagabwe mu nkengero za White House.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Joseph Edlow, ku wa 28 Ugushyingo 2025.

Edlow yifashishije urubuga rwa X, yavuze ko ibyo bikorwa bizasubikwa kugeza igihe bizeye ko buri muntu winjiye muri iki gihugu yizewe.

BBC yavuze ko abakozi bakora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka basabwe guhagarika ibikorwa byose byaba ibyo kwemeza, guhakanira cyangwa kwakira ubusabe bw’abashaka ubuhungiro baturutse mu bindi bihugu.

Ibi bibaye mu gihe Trump aherutse gutangaza ko agiye guhagarika mu buryo buhoraho kwakira abimukira bashaka gutura muri Amerika baturuka mu bihugu bizwi nka “Third World Countries’ byiganjemo ibyo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo.

Trump ntabwo yigeze avuga igihugu na kimwe mu izina cyangwa ngo asobanure icyo yashakaga kuvuga kuri “third-world countries”, gusa kugeza ubu hakekwa igihugu kimwe cya Afghanistan kuko ukekwaho kugaba icyo bitero ariho aturuka.

Third World ibarizwamo ibihugu hafi ya byose bya Afurika, ibyo muri Aziya, ibyo muri Amerika y’Amajyepfo, muri Caraibes no mu duce tumwe na tumwe twa Océanie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa