skol
fortebet

Amerika yahamagaje ingabo za Leta na RSF ku meza y’ibiganiro mu Busuwisi

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Washington yatumiye ingabo za Sudan n’igisirikare cya Rapid Suport Force (RSF) mu biganiro byo guhagarika imirwano ishyamiranyije impande zombi. Ni ibiganiro biteganyijwe kubera mu Busuwisi taliki 14 Kanama 2024.

Sponsored Ad

Mu ijambo rye, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken, yavuze ko muri ibyo biganiro hazaba harimo abafatanyabikorwa mu karere n’imiryango mpuzamahanga irwanya ihohoterwa muri Sudani.

Ibi biganiro kandi bizaba bigamije gusaba impande zombi gutanga inzira inyuzwamo imfashanyo zigenerwa abagizweho ingaruka n’intambara.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Matthew Miller, yavuze ko ibiganiro by’Ubusuwisi bigamije kugarura impande zombi ku meza y’imishyikirano.

Kuva muri Mata 2023, Sudani yugaruzwa n’intambara hagati y’ingabo za Leta na RSF, bituma hapfa abantu ibihumbi icumi ndetse n’abimurwa babarirwa muri za miriyoni, haba muri Sudani ndetse no ku mbibi zayo.

Amakimbirane kandi yangije ibikorwa remezo, bituma igihugu kibasirwa n’inzara.Umuryango mpuzamahanga wasabye ko hajyaho ingamba zihuse kugira ngo iki kibazo gikemuke kandi hirindwe ko abantu batakaza ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa