skol

Amerika yahigiye gukura u Bushinwa mu nzego z’ingenzi zo muri Afurika

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Ubutegetsi bwa Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugaragaza ko muri gahunda nshya bufite kuri Afurika, budateganya gukura u Bushinwa mu nzego zose zo kuri uyu mugabane ahubwo ko buzabukura mu nzego z’ingenzi gusa.

Mu kiganiro na Semafor, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, Nick Checker, yasobanuye ko Amerika ishaka gufata uyu mugabane nk’uko ifata Venezuela, aho yahamagariye u Bushinwa gushora imari mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

Checker yasobanuye ko Amerika itazahatana n’u Bushinwa mu mishinga nko kubaka imihanda, "Ariko niba ari urwego rw’ingenzi cyangwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nk’urugero, n’inzira anyuramo, urwo ni urwego dushaka guhatanamo bifatika.”

Yavuze ko igishishikaje Amerika muri iki gihe ari ukwibanda kuri dipolomasi y’ubucuruzi izatuma ibihugu bya Afurika byahabwaga inkunga byongera urwego rwo kwigira, hashakishwa uburyo bushya bwo kubifasha, hanashyirwa imbaraga mu gukemura amakimbirane no guhagarika intambara kuri uyu mugabane.

Hari ibihugu bya Afurika ubutegetsi bwa Amerika bufata nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi birimo Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola, ariko buhamya ko bugisuzuma uko bwakwagura urutonde.

Checker yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko muri Mali kugira ngo aganire n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku buryo habaho ubufatanye mu kurwanya iterabwoba. Amerika kandi isobanura ko izakomeza kuganira n’ibihugu byo mu karere ka Sahel ku bufatanye.

Uyu muyobozi ibihugu byo muri Afurika byifuza cyane cyane ubufatanye mu rwego rw’umutekano n’ubukungu, ati “Ibyo ni byo bashaka, ni byo baha agaciro. Mu by’ukuri hari ingingo dushobora guhurizaho byinshi.”

Muri Mutarama 2026, hari ubutumwa bwaturutse i Washington bwagiye hanze bitunguranye buvuga ko Afurika idafitiye Amerika inyungu nyinshi, ariko ko bidasobanuye ko uyu mugabane utabuze icyo umaze.

Checker yatangaje ko kuva Trump yasubira ku butegetsi muri Mutarama 2025, amaze guhura n’abakuru b’ibihugu 11 byo muri Afurika, ibyo bikaba bishimangira ko Amerika yitaye kuri uyu mugabane, bitandukanye n’ubwo butumwa.

Amerika igaragaza ko ishaka gukura u Bushinwamu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa